Kanziza Epiphanie ni umwe mu basenateri bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame, mu bubasha ahabwa n’amategeko. Kanziza w’imyaka 48 y’amavuko, ni umwe muri bake babashije kwiga mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, gusa yaciye muri byinshi birimo akato n’itotezwa.
Kanziza yavutse mu 1972, avuka mu muryango w’abana 7, ayo yavukiye ubu ni mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare. Amashuri abanza yayize kuri Groupe Scolaire Mutumba i Nyagatare, ayisumbuye ayiga muri Notre Dame du Bon Conseil Byumba mu ishami ryq Normal Technique, hanyuma Kaminuza ayiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) mu ishami rya Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu).
Mu kiganiro yigeze kugirana na The Bridge Magazine, yabajijwe uko yabashije kwiga mu gihe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batitabiraga kujya mu ishuri.
Kanzira yasubije agira ati : "Ababyeyi banjye ntibari baturanye gusa n’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bityo abandi babyeyi bohereje abana babo ku ishuri nanjye ababyeyi banjye baranyohereza."
Yatangiye amashuri abanza mu mwaka w’1979 arangiza mu 1987, icyo gihe bigaga imyaka 8. Akomeza avuga ko yabaga uwa mbere cyangwa uwa 2 ndetse iyo yabaga uwa 3 ngo yarariraga. Ibi ngo byahaye ababyeyi be imbaraga zo gukomeza kumurihira.
N’ubwo yari umuhanga abandi bana ngo ntibamwishimiraga. Kanziza asobanura ko icyo gihe abana benshi mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bavaga mu ishuri kubera kubaha akato. Aha yagize ati "N’iyo nabaga nabaye uwa mbere banteraga ibipapuro n’ibyatsi, bakamvugiriza induru mu gihe abandi bana babakomeraga amashyi. Kera habagaho ibyo kuvuga ngo abo muri ubu bwoko muhaguruke, njye nahagurukaga ndi umwe nabwo bakamvugiriza induru nkarira, nataha nagera mu rugo nabibwira ababyeyi papa akaza gutongana ku ishuri ubwo nkabona agahenge."
Kanziza avuga ko igihe yigaga, musaza we yigaga muri selayi kandi ibigo byari byegeranye, bityo akenshi iyo abanyeshuri bamwiyenzagaho bamutuka cyangwa bakamukubita ngo ni umutwakazi yahitaga ajya kubarega kuri musaza we yahagera akabibwira abarimu, nawe akamwihanganisha.
Ati "Rero musaza wanjye niwe watumye nihanganira ibyo abandi bana bankoreraga bitari byiza. Ikindi ni uko bamwe mu barimu babaga banywa inzoga bazaga mu rugo papa akabaha urwagwa iyo yabaga yahishije akaboneraho akababwira ati umwana wanjye sinzongere kumva yakubiswe cyangwa atotezwa"
Ndetse ngo Se yatangaga n’inka agerageza kubana n’abantu. Ibyo rero bigatuma umwarimu uzi ko yahawe inka na se akomakoma abashakaga kumutoteza. Aha avuga ko Se yari umuhinzi –mworozi, kandi ngo yari yarafashe imico y’abaturanyi be akagenda abigana. Ndetse ngo kuko yari yarabyaye abakowa 6 n’umuhungu umwe, byatumaga akora cyane ngo batazavuga ko abakobwa be basuzuguritse.
Nyuma yo kurangiza amashuri abanza Kanziza yatsindiye kujya kwiga mu mashuri yisimbuye atsindira ku manota 77% mu 1996.
1997-2008 : Yigishije mu Groupe Scolaire Cyabayaga i Nyagatare na Groupe Scolaire Bibare i Gatsibo.
2008-2010 : yakoze mu mushinga African Initiative for Making Progress Organization ashinzwe imibereho myiza y’abaturage.
2010-2014 : Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC yarihiye abanyeshuri muri Kaminuza ihereye ku bagize amanota menshi nawe azamo yiga Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu).
Kwiga atotezwa no kubona abantu bagihezwa kubera ubukene byatumye ashinga Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting Unity) muri 2012 wari ugizwe n’abantu 12, abagore 8 n’abagabo 4.
Kuri ubu abawugize barenga 80, hakaba harimo abagore bagera kuri 60. Babonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2016. Uyu muryango ufitanye ubufatanye n’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba harimo igihugu cya Tanzania na Uganda ku bijyanye n’iterambere ry’umugore.
Mu mwaka wa 2000 Kanziza yitabiriye inama ya Irish Belfast mu gihugu cya Irlande ku birebana n’amahoro. Aho i Belfast hari ibibazo bishingiye ku macakubiri hagati y’abaporotesitanti n’abagatolika, iyo nama yavugaga ku kugarura amahoro, uko abantu babana n’abandi badahuza, kuzuzanya, ko ukudasa kw’abantu bitakagombye kubatanya, ahubwo ko bigomba kubahuza.
Ibi ngo byaramwubatse yumva ko agomba kwigirira icyizere kandi agaharanira kugira ubucuti na buri wese n’iyo yamwereka ko amusuzuguye akabyakira. Aha ati “Icyo gihe nabyaraga mpfusha kwa databukwe bakabwira umuhungu wabo ngo ante ashake undi, kuko we atari uwo mu bo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma kandi bakabivuga numva.”
Kanziza yitabiriye inama zitandukanye, aho 2014 yitabiriye inama mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yo kubaka ubushobozi bw’imiryango itegamiye kuri leta no kuyiyobora.
Yitabiriye kandi inama Nyafurika ku burenganzira bwa muntu mu bihugu bya Gambia na Angola n’inama yigaga ku iterambere ry’umugore
n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ya Maputo. Yongera kugira izindi mbaraga ubwo yitabiraga inama ihoraho ya United Nations (UN) ku bibazo bya ba Nyamuke (Minorities) harimo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, abamasayi n’abandi, inama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2016.
Tariki 2 Gashyantare 2019 yitabiriye inama mu guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi mu birebana n’ iterambere ry’umugore mu birwa bya Philippines.
Kanziza Epiphanie wagizwe Senateri, yakoze ibikorwa bitandukanye byo kwiyubaka no kwiteza imbere aho asanzwe afite isambu ingana na hegitari 2, inka, akagira n’inzu ku ivuko I Nyagatare yiyongera kuyo atuyemo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.