AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iby’uwavuze ubutinganyi n’iyicarubozo muri gereza zo mu Rwanda byagarutsweho mu Nteko

Iby’uwavuze ubutinganyi n’iyicarubozo muri gereza zo mu Rwanda byagarutsweho mu Nteko
29-05-2019 saa 10:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5936 | Ibitekerezo

Nzabahimana Clement uherutse kwandikira Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda avuga ku by’ubutinganyi, iyicarubozo no kwicwa kw’abagororwa muri gereza zo mu Rwanda, yagarutsweho mu nteko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, aho komisiyo ibishinzwe yamuritse ibyavuye mu isuzuma yakoze.

Tariki 29 Ukwakira 2018, Nzabahimana Clement yandikiye Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda asaba ko yakurikirana ibibazo biri muri gereza zo mu Rwanda, zirimo ubutinganyi, kuba abagororwa baraswa bakicwa ndetse n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo. Uyu Nzabahimana yavuze ko n’ubwo we atafunzwe, ngo afite abantu bo mu muryango we bari muri gereza. Amwe mu makuru y’ibyo yavuze ko bibera muri gereza zo mu Rwanda ngo ayakesha ibinyamakuru nka BBC.

Nyuma yo kwakira ibaruwa ya Nzabahimana, Inteko yahise igiha komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ngo igikurikirane. Hon. Fidele Rwigamba ukuriye iyi komisiyo yabwiye Inteko kuri uyu wa Kabiri ko tariki 3 na tariki 5 Ukuboza 2018, bahuye imbonankubone na Nzabahimana Clement kugirango abasobanurire neza icyo kibazo yabagejejeho.

Tariki 20 Gashyantare 2019, iyo komisiyo yahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Hon. Uwizeyimana Evode, ari kumwe n’abayobozi batandukanye b’urwego rw’amagereza mu Rwanda, hanyuma basura gereza zitandukanye nk’iya Musanze, Rubavu, Gucumbi, Nyanza, Huye, Muhanga, Nyagatare, Nyamagabe, Ngoma, Nyarugenge na Rwamagana.

Muri raporo iyo komisiyo yagaragarije Inteko kuri uyu wa Kabiri, uwari uyiyoboye Rwigamba Fidele yavuze ko ubutinganyi muri gereza atari ikibazo giteye impungenge.

Hon. Fidele Rwigamba ati : "Komisiyo yasanze kandi ishima imicungire y’abari mu magereza anyuranye yasuye, ku buryo bimwe mu bibazo byagaragajwe na Nzabahimana Clement yavuze ko biyabarizwamo bidateye impungenge".

Abadepite bavuze ko amatara arara yaka muri gereza ijoro ryose kugirango umutekano wizerwe, abacungagereza babashe kugenzura neza ibikorerwa muri gereza n’umutekano w’abafungiwemo. Imfungwa n’abagororwa ngo bafungirwa hamwe bagasinzirira hamwe mu byumba rusange, kandi ngo nta hantu hihishe kuburyo bashobora kubona uko bahakorera ubwo butinganyi. Ikindi ngo abagororwa bigishwa cyane ibijyanye n’indangagaciro zibafasha kwirinda ubutinganyi n’izindi ngeso mbi.

Raporo y’iyo komisiyo igaragaza ko ibyatangajwe na Nzabahimana byose nta shingiro bifite, kuko mu izengura bakoze byagaragaye ko abagororwa barindwa ihihoterwa n’iyicarubozo, bakaba bafunzwe mu buryo bukurikije amategeko.

Benshi mu badepite bavuze ko ahubwo icyo kibazo kitakabaye cyarahagurukije abantu ngo kizafate umwanya abadepite bakiganiraho kuko nta shingiro ibyatangajwe na Nzabahimana Clement bifite.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA