Hashize iminsi hari ikibazo cya za Kaminuza zafungiwe amashami by’agateganyo, ariko nyuma y’uko Kaminuza zakorewe irindi suzuma zitangarijwe ibyarivuyemo bikagaragara ko ibyo baregwaga byakemutse ahubwo hajemo ibindi bibazo batari barigeze babwirwa mbere, bikomeje gutera urujijo ndetse hari na bamwe bavuga ko haba harimo akagambane gashingiye ku kindi kitari ukurengera ireme ry’Uburezi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2017, nibwo Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru(HEC) yatumyeho abayobozi ba INES Ruhengeri na Kaminuza ya Gitwe ndetse hatumirwa n’itangazamakuru ngo bababwire ibyavuye mu igenzura rindi ryakozwe, gusa ikibazo cyahinduye isura kuko hari ibintu byinshi bishya bigenda bivuka umunsi ku wundi bari gushinja aya mashuri bitigeze bisabwa n’igenzura ryakozwe mu kwezi k’Ukwakira 2016. Hari amakuru avuga ko nka Kaminuza ya Gitwe irimo kuzira akagambane aho kuba yaba izira kutuzuza ireme ry’uburezi nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi.
Igenzura ryakozwe mu kwezi k’Ukwakira 2016 ryerekanye ibyo iyi Kaminuza ya Gitwe igomba kuzuza kugirango ireme ry’uburezi risigasirwe, aha herekanwaga ko za laboratwari, ibitabo biri mu isomero n’abarimu b’inzobere bigengaho biri mu bituzuye maze Kaminuza ya Gitwe isabwa kuzuza ibyo byose ngo ibone ikomorerwe ikomeze amasomo.
Nyamara ubwo Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru(HEC) yatangarizaga itangazamakuru ibyavuye mu isuzuma rya kabiri ryakozwe muri Gicurasi 2017, bagaragaje ko basanze Kaminuza ya Gitwe ifite laboratwari nziza ziri muza mbere mu gihugu, ifite abarimu b’inzobere ndetse mu isomero ryayo hakaba harimo ibitabo bigendanye n’igihe, bishimangira ko ibyatumye ifungwa byose yari ibyujuje.
Nyamara raporo yashyizwe ahagaragara na HEC igaragaza ibitarakozwe, ishimangira ko n’ubwo Kaminuza ya Gitwe yatunganyije ku kigero gishimishije ibyo yasabwe byose, idafite imiyoborere myiza bityo isabwa guhindura imiyoborere maze ikadohorerwa, bitakorwa kugeza muri Nzeri 2017 igafungwa burundu. Iyi ni ingingo nshya, ndetse yanateje impaka nyinshi mu kiganiro cyari kirimo abayobozi ba HEC, aba Kaminuza zavugwagaho ndetse n’abanyamakuru, hibazwa uburyo Kaminuza yujuje ibyo yasabwaga ariko ikaba yahise izanirwa ibindi bishya.
Kimwe mu bibazo byibazwa n’abarerera muri iri shuri, ni uburyo Kaminuza ifite imiyoborere mibi yabasha gukemura neza ibyo bayitegetse gushyira mu murongo kandi bikorwa n’ubufatanye bw’izo nzego. Umubyeyi ufite abana babiri bigaga muri Kaminuza ya Gitwe yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibi bitumvikana. Yagize ati : ”None se kuvuga ko Kaminuza ya Gitwe idafite imiyoborere myiza ku rundi ruhande bakavuga ko yakoze ibintu byiza birimo laboratwari, gushaka abarimu b’inzobere n’ibindi, ubuyobozi bwa Kaminuza bwaba bubi gute kandi bwarakoze ibyiza ? ”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko hari n’abandi babyeyi bibaza icyo Minisiteri y’Uburezi n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru bashaka kuri Kaminuza ya Gitwe, kuko bakeka ko mu gihe cyose iri shuri rizerekana ko ryanashyizeho ubuyobozi bashaka, hashobora kuzavuka ikindi kibazo kitigeze na rimwe cyerekanwa n’igenzura.
Kuvuga ko Kaminuza ya Gitwe ari izina ritemewe nabyo byakuruye impaka
Iyi Kaminuza ya Gitwe ubusanzwe bizwi ko yitwa University of Gitwe, nyamara ibyavuye mu isuzuma byasohotse bigaragaza ko yitwa ISPG (Institut Superieure Pedagogique de Gitwe) bisobanura ko ari Ishuri rikuru ryigisha iby’Uburezi gusa kandi hari andi mashami menshi iyi Kaminuza ifite. Dr Muvunyi Emmanuel uyobora HEC, yasobanuriye umunyamakuru wa Ukwezi.com wamubajije iby’inyito nshya yasohotse mu isuzuma riheruka, ko iri zina rya University of Gitwe barisabye ariko rikaba ritaremezwa ngo bisohoke mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, bityo ko mu mategeko rikitwa ISPG.
Ibi byateje impaka ndende, maze nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru, ikinyamakuru Ukwezi.com kibaza umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Gitwe impamvu bakomeza gutsindagira mu bantu izina ritaremerwa, maze adutangariza ko nabo batunguwe n’ibyavuzwe na Dr Muvunyi Emmanuel, kuko izina baryemerewe na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB, no ku rubuga rwa interineti rwa HEC aho berekana urutonde rwa za Kaminuza n’amashuri makuru yose 35 akorera mu Rwanda, nta shuri ryitwa ISPG ririho ahubwo hariho University of Gitwe. Ikindi kandi, no mu yandi masuzuma yabanje bayakoraga bayita Kaminuza ya Gitwe aho kuba Ishuri Rikuru ry’Uburezi.
Iki ni icyangombwa Kaminuza ya Gitwe yahawe na RGB
Inyandiko Ikigo cy’igihugu cyandikiye Kaminuza ya Gitwe yahoze ari ISPG mu mwaka wa 2016 ndetse ikinyamakuru Ukwezi.com kikaba cyabashije kuyibonera kopi, ivuga ko nyuma yo gusuzuma ko ISPG yujuje ibisabwa ngo ijye ku rwego rwa Kaminuza, RGB yemeje ko guhera kuwa 07 Mutarama 2016, iri shuri rikuru rihindutse Kaminuza, bityo ikaba yitwa University of Gitwe(UG).
Ku rubuga rwa interineti rwa HEC bigaragara ko yitwa University of Gitwe
Ibi kandi byongera gushimangirwa n’amabaruwa atandukanye Minisiteri y’Uburezi kenshi yagiye yandikira iri shuri iryita Kaminuza ya Gitwe, izina rya ISPG rikaba ryagaragajwe mu kiganiro n’abanyamakuru rikaba ari naryo rigaragara mu byavuye mu isuzuma rishya ryakorewe iyi Kaminuza.
Hari ubwoba bw’uko Kaminuza ya Gitwe n’iyo yafungurwa, hari abafite umugambi wo kuyitwara abanyeshuri baba barayizahaje
Kuba Minisitiri w’Uburezi yaravuze ko hari andi mashuri yigisha iby’ubyuvuzi agiye gutangira mu Rwanda ashobora kwimukiraho abanyeshuri ba Kaminuza ya Gitwe, byateye impungenge abayobozi b’iyi Kaminuza bumva ko hari izindi Kaminuza zaba zarabagambaniye ngo zibatwate abanyeshuri nk’uko byemezwa n’umwe mu barimu bayo utashatse ko amazina ye atangazwa.
Ibyo babishingirwa ku byemejwe na Minisitiri w’uburezi Dr. Papias Malimba tariki ya 20 Werurwe 2017, mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yavugaga ko umunyeshuri uzifuza kwiga ahandi azafashwa.
Icyo gihe yagize ati “Mwabonye ko twagiye gushyira ibuye ry’ifatizo ku ishuri ry’ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende, kandi ku bigo nka biriya bigaragaza ireme no muri porogaramu zindi basanzwe bafite, bitanga n’icyizere ko n’izaza bazayikora neza. Ariko hari n’abandi bari gusaba kandi biratanga icyizere… Ariko ntimwibagirwe ko hari na Kaminuza y’u Rwanda nayo itanga ubwo bumenyi.”
Ikinyamakuru Ukwezi.com cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bubivugaho maze ku murongo wa telefoni tugerageza guhamagara Dr. Jéred Rugengande, Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, ariko ntitwabasha kumubona kuko uwayitabye yatubwiye ko ari ku rugendo rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.