Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri rwategetse ko Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 bigendanye n’iterabwoba akomeza gufungwa by’agateganyo, kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha. Ni icyemezo yahise ajuririra. Impuguke mu by’amategeko, irakwereka ibintu 3 bikomeye byitezwe mu rubanza rwe kuva mu by’ifunga n’ifungura ry’agateganyo kugeza igihe azatangira kuburanishwa mu mizi.
REBA VIDEO URUKIKO RUTEGEKA KO AKOMEZA GUFUNGWA AGAHITA AJURIRA HANO :
Muri iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi twagiranye n’inzobere mu mategeko akaba n’uwungabira abaregwa cyane cyane mu manza nshinjabyaha, turakugezaho ibintu bitatu abona ko Abanyarwanda bakwiye kwitega ko bizaba mu rubanza rwa Paul Rusesabagina.
1. Gutinza urubanza ku bushake
Paul Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko, ni umugabo ukuze kandi ufite umuryango umukomokaho. Ibi inzobere mu by’amategeko twaganiriye, ishimangira ko byanze bikunze bizatuma agenda ashaka uko yatinza urubanza rwe bityo rukaba rwazamara igihe kirekire, cyane ko azi ko ibyaha aburana n’ubundi rwihuse bikamuhama yakatirwa igihano kiremereye.
Impamvu ya mbere ikomeye yatuma Paul Rusesabagina atinza urubanza, ijyanye no kuba yifuza gupfa yitwa umwere, bikazarinda byinshi umuryango we mu gihe kizaza. Mu gihe yaramuka akomeje gutinza urubanza rwe akazagera ubwo apfa kubera izabukuru, yaba apfuye ari umwere kuko utarahamwa n’icyaha wese yitwa umwere. Ibi byatuma umuryango we utazagira ingaruka uhura nazo zo kwishyuzwa imitungo ishobora gucibwa uyu mukambwe, kuko nyine yaba yapfuye nta cyaha kiramuhama. Ikindi gikomeye, nta gisebo cyazigera kibajyaho kuko nta rukiko rwaba rwaramuhamije icyaha.
Indi mpamvu ya kabiri yazatuma Paul Rusesabagina atinza urubanza akaba yararushya ubutabera, ishingiye ku kuba byamufasha guca intege abatangabuhamya bamwe na bamwe bazagenda batumizwa mu rukiko urubanza rugahora rusubikwa, bityo bakazageraho bakananirwa bakabona ko bikomeza kubarushya cyane kwiruka ku byo gutanga ubuhamya bumushinja. Kubura bimwe mu bimenyetso bimushinja, byamufasha kuba hari ibyaha bitamuhama, akaba yaba umwere cyangwa ibyaha bimuhama bikagabanuka.
2. Umutekano uzakomeza gukazwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina
Ushobora kuba warabonye ko Rusesabagina yageraga mu rukiko bwa mbere, inzego zishinzwe umutekano zari zicunze umutekano mu buryo bukomeye ndetse hanafatwa ingamba zo kubuza abatarasuzumwe Coronavirus, n’abanyamakuru barimo, ko batagera ahabereye iburanisha.
REBA VIDEO UKO ABA ACUNGIWE UMUTEKANO HANO :
Impuguke mu by’amategeko twaganiriye ivuga ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa bishingiye ku iterabwoba no kurema imitwe y’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bigomba gutuma n’igihugu kimufata nk’umuntu kigomba gucunga ngo ataba yatoroka cyangwa hakagira abagizi na babi bakoranaga nawe babimufashamo. Abashinzwe umutekano kandi bakaba bagomba no kumucunga kuburyo ntacyo yaba kuko hari benshi banyotewe no kubona ubutabera cyane abiciwe ababo bigizwemo uruhare na Rusesabagina.
3. Hari abandi bantu bazakurikiranwa bitewe n’urubanza rwa Paul Rusesabagina
Bwa mbere imbere y’urukiko, Paul Rusesabagina yemeye ko yateye inkunga y’ama-euro 20,000 (arenga miliyoni 22 mu mafaranga y’u Rwanda) umutwe wa gisirikare wa FLN urwanya leta y’u Rwanda, gusa yanze kwiregura ku birego byose 13 ashinjwa, asaba kwemererwa kugenda yiregura kuri buri kimwe kimwe ukwacyo.
REBA VIDEO UKO YATAKAMBYE ASABA IMBABAZI HANO :
Buri cyaha uko azagenda akireguraho, bizatanga amakuru ku bandi bantu barimo abo yahaga ayo mafaranga, ibikorwa yakoreshwaga, inzira zose yanyuragamo n’ibindi bitandukanye. Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara ubwe aherutse gusaba ko urubanza rwe rwahuzwa n’urw’uwari umuyobozi we, Paul Rusesabagina, ndetse byitezwe ko bashobora kuzitana bamwana cyangwa bagashinjanya, bikaba byatanga andi makuru yazatuma hari abandi bazafatwa hashingiwe ku makuru bazaba barahaye ubutabera, ndetse byanashoboka ko inzego zishinzwe ubugenzacyaha hari ibyo zatangiye nyuma yo kubazwa kwa Paul Rusesabagina.
REBA VIDEO HABA IMPAKA KU HANTU YAFATIWE HANO :
REBA HANO VIDEOS Z’ABAVUGA KO IBYO GUKIZA ABATUTSI MURI MILLE COLLINES ARI IKINYOMA :