AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IFOTO Y’ICYUMWERU : Perezida Kagame yaryohewe n’ibihe byiza yagize ku bw’Umwuzukuru we

IFOTO Y’ICYUMWERU : Perezida Kagame yaryohewe n’ibihe byiza yagize ku bw’Umwuzukuru we
16-09-2020 saa 06:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10584 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyize kuri twitter ifoto ateruye umwana, anagaragaza ko yagize impera z’icyumweru z’agahebuzo kubera iki kiremwamuntu kidasanzwe, n’ubwo atabisobanuye benshi bakaba babonye ko ari umwuzukuru we bakanamugaragariza ko babyishimiye cyane.

Mu butumwa buherekeje iyi foto, Umukuru w’igihugu ati : "Nagize impera z’icyumweru naruhutsemo neza cyane kubera uyu mwana uhebuje ! Umugisha !!

Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu kiganiro kuri Radio na Televiziyo by’igihugu, yabajijwe iby’uko aryohewe no kuba afite umwuzukuru maze asubiza agira ati : “Ni bishya ariko ni byiza cyane, nari menyereye kuba Se w’abana, iyo wabaye noneho Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera, ni nko kuzamurwa mu ntera, nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, nindangiza mpora niteguye kujya mu yindi mirimo yo kureberera abuzukuru.”

Umunyamakuru yamubajije niba umwana ari umukobwa cyangwa umuhungu, Perezida ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha yo Kugera mu Rugo ataragera hari ubwo nyaruka nkajya kumusura …”

Perezida ati “Njyenda nka Kagame rwose !! Ibindi birankurikira ntanabishakaga [aha yavugaga abamurinda n’icyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu]”

Ubwo Ange Kagame n’umugabo we bibarukaga imfura, byahushuwe bwa mbere na Perezida Kagame wabitanyaje abinyujije kuri twitter. Mu butumwa yanyujije kuri twitter, tariki ya 20 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yagize ati “Kuva ejo hashize, tunejejwe no kugira umwuzukuru. Turabashimiye A&B (Ange na Bertrand) .”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA