AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Harimo kwigwa uburyo itegeko rigenga abaganga n’abarimu ryavugururwa

Harimo kwigwa uburyo itegeko rigenga abaganga n’abarimu ryavugururwa
13-03-2018 saa 22:00' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 4787 | Ibitekerezo

Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) yagiranye ibiganiro n’abayobizi b’uturere n’abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba ndetse n’abafite mu nshingano gucunga abakozi ba Leta, baganira ku bibazo bahura nabyo ariko batinda cyane ku kibazo cy’abaganga n’abarimu kuko itegeko rituma badaha serivise neza abaturage.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2018, nibwo inama yabereye mu karere ka Karongi, yahuje inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’uturere n’Intara y’Uburengerazuba. Abayitabiriye baganiriye ku bibazo bigaragara mu bakozi ba Leta bakorera muri iyo ntara. Baganiriye kandi ku bijyanye n’itangwa ry’akazi, abirukanwa binyuranije n’amategeko, abataye akazi, ibirarane by’imishahara n’ibindi.

Abayitabiriye bagarutse cyane ku kibazo cy’abarimu n’abaganga, basobanura uburyo uko itegeko riteye bituma batanga serivise mbi ku babagana kuko nta gitsure baba batinya.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Girbert, nawe wari witabiriye iyi nama, hari imbogamizi yagaragaje mu itegeko rigenga abarimu n’abaganga aho yagize ati : "Nk’ubu itegeko hari aho rituma abaturage badahabwa serivice neza kuko niba itegeko rivuga ko umuganga wahawe akazi na Minisitiri ari we uzamwandikira amusaba kwikosora cyangwa kumwirukana mu kazi, ngaho nawe mbwira igihe Minisitiri azamenyera ko muganga adakora akazi neza, ubwo umuturage ntazaba yahaguye ?".

Si ibyo gusa umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagarutseho kuko yanagarutse ku kibazo cy’abarimu nabo itegeko rivuga ko bagomba kugenzurwa n’umuyobozi w’akarere kuko ari we uba warabahaye akazi. Yagize ati : "Kugirango njyewe Meya menye ko mwarimu w’ahantu runaka atitwara neza bizagorana cyane kuko kumenya amakuru bitinda ariko itegeko riramutse rihindutse wenda umuntu ushinzwe uburezi mu murenge cyangwa umuyobozi w’umurenge akagira ubwo bubasha byatanga umusaruro mwiza kurushaho".

Muri iyo nama kandi hagarutswe ku buryo abakozi ba Leta bahindurirwa imirimo ariko imishahara ntihinduke bijyanye n’igihe umuntu amaze mu kazi. Ikibazo cy’abarimu kandi cyongeye kugaruka ndetse kinatindwaho cyane ubwo bigaga ku buryo itegeko rivuga ko umukozi wa Leta agomba guhindura akazi ari uko ako yari ariho akamazeho nibura imyaka 3, kugirango bigaragare ko amaze imyaka 3 hari uburyo bwubatswe mudasobwa yifashisha kuko buri mukozi wa Leta wese afiteho irembo rye, ariko ngo abarimu bo iryo rembo ntaryo bagira bigatuma bashobora guhindura akazi mu buryo bworoshye kuko bo ubwo buryo bwa mudasobwa (system ) bwifashishwa n’abakozi basaba akazi muri Leta, itababona bigatuma ireme ry’uburezi ritakara.

Ibi basabye ko byakosorwa abarimu nabo bakajya muri iyo sisitemu (system) kuburyo amategeko akomeza kubahirizwa ku bakozi ba Leta bose, ndetse n’abashinzwe abakozi mu turere bakajya biga amategeko agenga abakozi batandukanye b’akarere kuko agenga umukozi ushinzwe ubuhinzi aba atandukanye n’agenga ushinzwe uburezi ariko bose bakaba bagomba gufatwa kimwe n’abakozi ba Leta. Iyi nama nyunguranabitekerezo irakomereza mu Ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA