AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hari abantu 35 bakozweho ubushakashatsi bashobora kongerwa mu ntwari z’u Rwanda

Hari abantu 35 bakozweho ubushakashatsi bashobora kongerwa mu ntwari z’u Rwanda
19-01-2017 saa 14:03' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4413 | Ibitekerezo

Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe (CHENO) rwatangaje ko hari abantu bagera kuri 35 bakozweho ubushakashatsi kugirango harebwe niba bashyirwa mu byiciro by’abazagirwa intwari z’igihugu, n’abazahabwa imidari n’impeta by’ishimwe.

Dr Pierre Damien Habumuremyi, umuyobozi umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari, imidari n’impeta z’ishimwe, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko bafite abakandida bo kujya mu byiciro by’ubutwari bagera kuri 200 batanzwe n’abanyarwanda, ubu 35 bakaba baramaze gukorwaho ubushakashatsi.

Dr Habumuremyi yakomeje avuga ko abo bamaze gukoraho ubushakashatsi bazabashyikiriza Guverinoma y’u Rwanda, maze Inama y’Abaminisitiri ikaba ari yo yemeza neza niba koko bashyirwa mu ntwari z’u Rwanda.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, na we wari witabiriye iki kiganiro yavuze ko guhitamo aba bantu bagomba kuba intwari z’u Rwanda bitoroshye bityo ko bigomba kwitonderwa bigakoranwa ubushishozi

Umubare w’intwari z’u Rwanda muri rusange kugeza ubu ni 53 bari mu byiciro bitandukanye, umubare munini ukaba ari abanyeshuri b’i Nyange, gusa aba 35 ntibarajya muri uyu mubare kuko bataremezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Ibyiciro bazashyirwamo uko ari 3, harimo Imena, Imanzi, Ingenzi, kayiyongeraho n’abazahabwa imidari cyangwa impeta by’ishimwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA