Alain Muku uzwi nk’umuhanzi akaba n’umwanditsi ndetse akaba yaranabaye igihe kirekire umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yatangaje ko hari ibimenyetso bishya byavuye mu muryango w’Abibumbye byashoboraga gushingirwaho ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushinja Ingabire Victoire icyaha cyo gukorana n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, bigaragaza ko batangiye gukorana kuva mu mwaka wa 2008.
Ibi Alain Mukuralinda yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 ubwo yamurikaga igitabo cye yise “Qui manipule qui ? : Victoire Ingabire Umuhoza, des Pays-Bas au Pays des Mille Collines” kiva imuzingo ibijyanye n’urubanza rwa Ingabire Victoire, anagaragaza ukuri ku bivugwa na benshi ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaba bwarahimbye ibimenyetso bimushinja.
Mukuralinda yavuze ko nyuma y’urubanza, yasanze hari raporo yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) igaragaza ko Ingabire Victoire n’ishyaka rye rya FDU Inkingi bakoranye na FDLR kuva mu mwaka wa 2008, kandi ngo icyo gihe ni mbere y’uko atangira kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.
Alain Mukuralinda yasobanuriye abanyamakuru n’abandi bari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cye, ko kugeza ubu ntacyo bihindura ku cyemezo urukiko rwamufatiye, ahubwo ngo ni ikimenyetso gifatika cyagombaga gufasha ubushinjacyaha bukoroherwa no kubona ibimenyetso byinshi bimushinga gukorana na FDLR, gusa ngo n’ubundi ibimenyetso byabonetse byari bihagije ngo icyo cyaha kimuhame.
Ingabire Victoire Umuhoza uyobora ishyaka FDU Inkingi, afungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 kuva muri 2010, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba.
Alain Mukuralinda yamuritse kumugaragaro igitabo kigaragaza bimwe mu bimenyetso byagombaga gushinja Ingabire gukorana n’imitwe nka FDRL
REBA VIDEO HANO : Ingabire Victoire na bagenzi be bateye Alain Mukuralinda kwandika igitabo