AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Guverinoma yasobanuye icyatumye hari Abagande bangiwe kwinjira mu Rwanda

Guverinoma yasobanuye icyatumye hari Abagande bangiwe kwinjira mu Rwanda
31-01-2022 saa 14:04' | By Editor | Yasomwe n'abantu 6591 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ikibazo cyazamuwe ku mbuga nkoranyambaga ko hari bamwe mu Banya-Uganda bashakaga kwinjira mu Rwanda, bakangirwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ubwo byari byitezwe ko ku mupaka wa Gatuna urujya n’uruza ruza kuba ari rwinshi kubera abaturage bo ku mpande z’Ibihugu byombi bifuza kujya muri kimwe.

Umwe mu Banyamakuru bo muri Uganda witwa Canary Mugume yanditse ubutumwa kuri Twitter, avuga ko hari inkuru ishyushye yo kuba Abanya-Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda nyamara umupaka wafunguwe.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yasubiye uyu Munyamakuru, anyomoza aya makuru yo kuba Abanya-Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda.

Yolande Makolo yavuze ko nubwo Umupaka wa Gatuna ufunguwe ariko ugomba kubahiriza andi mabwiriza asanzweho ku bijyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Imodoka nini ndetse n’Abanyarwanda bataha barimo kwinjira mu Rwanda banyuze i Gatuna nk’uko bimeze ku yindi mipaka hashingiwe ku mabwiriza ya EAC yo kwirinda COVID-19 nk’uko itangazo ribivuga, abashinzwe ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bari gukorana mu gushyiraho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bizafasha abantu bose ku mpande zombi kwinjira.”

Abanyamakuru bari i Gatuna, batangaza ko iki kibazo kitabaye ku ruhande rw’Abanya-Uganda gusa kuko n’Abanyarwanda bashakaga kujya muri Uganda babujijwe bibutswa ko hariho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID zirimo izihagarika ingendo zitari ngombwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA