AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gufungura umupaka wa Uganda n’ u Rwanda bizaganirwaho ubutaha

Gufungura umupaka wa Uganda n’ u Rwanda bizaganirwaho ubutaha
16-09-2019 saa 16:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2234 | Ibitekerezo

Ibiganiro byahuje itsinda ryaturutse muri Uganda n’ itsinda ryari rihagarariye guverinoma y’ u Rwanda byarangiye impande zombi zemeranyije ko ingingo yo gufungura urujya n’ uruza izaganirwaho mu nama itaha izabera muri Uganda.

Muri iyi nama yabereye I Kigali guverinoma y’ u Rwanda yari ihagarariwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe Afurika y’ Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe, naho guverinoma ya Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga Sam Kutesa.

Nk’ uko bigaragara mu myanzuro y’ iyi nama , u Rwanda rwashyikirije Uganda urutonde rw’ Abanyarwanda bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Ibihugu byombi byemeranyije guhagarika ibikorwa bihungabanya umutekano kuri buri ruhande.

Impande zombi kandi zemeranyije ko zigiye kurangiza amasezerano yo guhererekana abanyabyaha n’ abakekwaho ibyaha.

Iyi nama yo kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano ya Luanda ibaye mu gihe abaturage b’ ibihugu byombi babangamiwe no kuba kuva umubano w’ ibihugu byombi wazamo agatotsi imigenderanire n’ ubucuruzi bitagikorwa neza.

Ibigo bikomeye by’ ubucuruzi muri Uganda biherutse kubwira Minisitiri w’ Ubucuruzi ko bimaze guhomba amafaranga menshi kubera ko amakamyo yabyo yabujijwe kwambuka aza mu Rwanda, ni mu gihe kandi ku ruhande rw’ u Rwanda abaturage babangamiwe no kuba hari ibicuruzwa byabuze ku masoko ibindi bikazamura ibiciro kuko umupaka wa Gatuna ufunze.

Impande zombi zemeranyije ko ikibazo cy’ urujya n’ uruza rw’ abantu n’ ibicuruzwa ku mipaka kizaganirwaho mu nama itaha izabera I Kampala.

Iyo nama izabera I Kampala izaba nyuma y’ iminsi 30 kugira ngo impande zombi zibanze zirebe uko amasezerano yashyiriwemo umukono I Luanda ari gushyirwa mu bikorwa.

Iyi nama ya Uganda n’ u Rwanda ibaye mu gihe Uganda yahagaritse bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda gusomerwa kuri interinete ku butaka bwayo n’ u Rwanda rugahagarika ibinyamakuru byo muri Uganda gusomerwa kuri interinte ku butaka bwarwo.

Impamvu y’ iri hagarikwa ry’ ibi binyamakuru ni ukwiyongera ku ikwirakwizwa ry’ icengezamatwara ’proganda’ zanyuzwaga muri ibyo binyamakuru.

Mu nama yabereye I Kigali , impande zombi zemeranyije guhagarika propaganda ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA