AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gitega : Abayobozi 4 barimo na Gitifu beguye , umwe ari mu maboko ya polisi

Gitega : Abayobozi 4 barimo na Gitifu beguye , umwe ari mu maboko ya polisi
11-09-2017 saa 17:09' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 9533 | Ibitekerezo

Karangwa Johnson wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, yeguye kuri uyu mwanya. Uretse uyu muyobozi w’umurenge, ngo hari abandi 4 bakoraga muri uyu murenge nabo bamaze kwegura ariko umwe muri bo akaba ari mu maboko ya polisi aho akurikiranywe kunyereza imisoro.

Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko muri uyu Murenge hari hamaze iminsi harimo ibibazo bijyanye n’imikoranire itari myiza hagati y’abakozi.

Umwe mu bayobozi mu karere ka Nyarugenge utashatse ko imyirondore ye igaragazwa yemeje ko Etat Civil w’uyu murenge wa Gitega ari mu maboko ya Polisi aho akekwaho kunyereza amafaranga ava mu misoro.

Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yahamije ko nk’ubuyobozi bw’akarere bakiriye ubwegure bw’uyu Gitifu ndetse bakaba barimo gukora isuzuma ngo barebe niba ntayindi mpamvu ibyihishe inyuma hanarebwe ugomba kuzamusimbura kuri uyu mwanya.

Karangwa Johnson wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega

Umurenge wa Gitega kuri ubu nta muyobozi ufite nyuma yo kwegura k’uwahoze ari Gitifu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA