AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gisagara:Gitifu w’akarere yeguye ku mirimo ye

Gisagara:Gitifu w’akarere yeguye ku mirimo ye
29-09-2017 saa 08:58' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3279 | Ibitekerezo

Mvukiyehe Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe kuri iyi mirimo njyanama y’akarere avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite akaba atakiri kuri iyi mirimo yari yarahawe mu mwaka wa 2011.

Aya makuru y’ubwegure bwa Gitifu yahamijwe na Perezida w’Inama njyanama muri aka karere ka Gisagara, Uwimana Innocent wahamije ko nabo bamaze kwakira iyi baruwa kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2017, ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana indi mpamvu yihishe inyuma y’ubwegure bwa Mvuyekure.

Perezida wa njyanama kandi avuga ko uyu Mvuyekure wari gitifu nta kibazo kindi kizwi yari afite mu kazi cyangwa ngo akigirane n’abakozi bagenzi be. Kuri ubu ngo inama njyanama igomba guhita iterana mu minsi ya vuba hakabaho gusuzuma niba koko kwegura kwa Mvuyekure gufite ishingiro.

Mvukiyehe Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara/Photo:Interineti


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA