AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gisagara :Gitifu uherutse kwegura yatawe muri yombi

Gisagara :Gitifu uherutse kwegura yatawe muri yombi
11-10-2017 saa 22:15' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5912 | Ibitekerezo

Mvukiyehe Innocent wahoze ari umunyamabanga Nshingwakorwa w’akarere ka Gisagara akaza kwegura kubw’impamvu yise ize bwite kuri uyu mwanya yari yarahawe muri 2011, ubu yamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta

Uyu mugabo weguye ku mirimo ye Tariki 28 Nzeri 2017, Ubuyobozi bw’aka karere bwari bwahamije ko mu ibaruwa ye yavugaga ko yeguye kubw’impamvu ze bwite ndetse aya makuru aza kwemezwa na Perezida wa Njyanama muri aka karere mu kiganiro yari yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com aho nawe yari yaduhamirije ko Mvuyekure yeguye kumpamvu ze bwite ariko bagiye gukurikirana koko niba ari umwere.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo nk’uko byashimangiwe na IP Kayigi Emmanuel Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.

IP Kayigi yavuze ko uyu mugabo akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse n’Icyaha cyo gusesagura umutungo wa Leta bikozwe n’uwakagombye kuwurinda.

Kuri ubu Mvukiyehe Innocent wari Gitifu w’akarere ka Gisagara ihe hategerejwe ko ubugenzacyaha bumukorera dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora iherereye muri aka karere.
SOMA INKURU BIFITANYE ISANO : Gisagara:Gitifu w’akarere yeguye ku mirimo ye

Umuvugiz wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Kayigi Emmanuel


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA