Gen. Major Bayingana Emmanuel yagaragaje ko u Rwanda rwamaze imyaka isaga 90 rutagira ingabo z’igihugu, aho kuva mu 1900 kugeza mu mwaka w’i 1990, ubwo RPA (Rwanda Patriotic Army) yari igeze mu gihugu ari cyo gihe u Rwanda rwongeye kugira ingabo .
Gen. Major Bayingana yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018, ubwo yafatanyaga n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Nyarugenye Campus muri Collegi y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu kiganiro cyibanze ku ruhare rw’ingabo za RPA mu guhagarika Jenocide yakorerwaga Abatutsi no kubaka amahoro, Gen. Major Bayingana yasobanuye uburyo u Rwanda rwamaze igihe kinini rutagira ingabo kubera ko rwari ruyobowe n’ingabo z’abanyamahanga ndetse n’iz’abanyarwanda zarimo zikaba zari zarambuwe indagagaciro y’ubunyarwanda n’abanyamahanga bazigishaga.
Yagize ati “Mujye mufata umwanya uhagije mumenye icyo ingabo z’u Rwanda icyo ari cyo, munamenye impamvu zabashije guhagarika Genocide. Mwari muzi y’uko kuva mu 1900 kugeza mu 1990 u Rwanda rutigeze rugira ingabo z’igihugu ? Ingabo z’abanyarwanda zifite mu mutwe h’ubunyarwanda zikorera abanyarwanda zaherukaga muri iki gihugu cyacu mbere y’i 1900 zongera kugaruka mu 1990 ubwo RPA yinjiraga mu gihugu.”
Yunzemo ati “Abakoloni bageze mu Rwanda basize ingabo z’u Rwanda bazisenye. Kuva icyo gihe u Rwanda rwatangiye gutegekwa n’ingabo z’abanyamahanga, Abanye- Congo basigara aribo barinze igihugu. Mu 1959 ingabo z’abanye-Congo zari mu Rwanda zifasha Leta yari ihari y’Ababiligi ndetse n’abanyarwanda bari barataye umurongo kwica abanyarwanda bagenzi babo .Ingabo zari zihari zari iz’Abanye-Congo.”
Yakomeje avuga ko ingabo zariho guhera mu 1962 zayoborwaga n’Abiligi zikigishwa n’Ababiligi bagenda basimburana n’Abafaransa, ku buryo babakuyemo indangagaciro z’ubunyarwanda babagira ibyo bashakaga ko baba byo, aho wasangaga umuntu inyuma ari umunyarwanda ariko umutima n’ibikorwa bye ntaho bihuriye n’ubunyarwanda.
Ati “Ingabo zari iz’u Rwanda guhera mu 1962 zigishwaga n’Ababiligi basimburanaga n’Abafaransa ku buryo wasangaga umuntu avuga ikinyarwanda, ariko muri we akaba ari umunyamahanga. FAR rero mwumva niko zari zarateguwe, aho bambaraga imyenda ya gisirikare y’u Rwanda ariko umutima atari umunyarwanda.”
Gen. Major Bayingana yavuze ko ingabo za RPA zahindutse RDF kugeza ubu, ngo zinjizaga mu gisirikari umunyarwanda wese ufite umutima w’umunyarwanda, hatitawe ku bwoko bwe cyangwa ku hantu akomoka, akaba aricyo cyatanze ingabo nyazo z’abanyarwanda bafite umwimerere nyuma y’imyaka isaga 90 igihugu kitagira ingabo.
Ati “Ingabo z’u Rwanda RPA arizo RDF uyu munsi zavutse mu 1987 zivukira hanze y’u Rwwanda. Zinjiragamo umunyarwanda wese ufite umutima w’umunyarwanda yaba ari impunzi, yaba ari umuhutu, yaba ari umutwa yaba ari umututsi [….] Havutse ingabo z’abanyarwanda koko nyuma y’imyaka igera kuri 90. Ideology zagenderagaho yari ifite umwimerere w’abanyarwanda.”
Yavuze ko umwimerere ugize ingabo za RDF kuva zatangira kubaho ari uwo kwigira bigishijwe kuva kera ubwo bari mu buhungiro bategura kubohora u Rwanda.
Yavuze ko kwigira aribyo byabafashije gutsinda urugamba barwanye mu bihe bigoye nta bufasha bafite, ariko kuko bari barigishijwe ndetse baranatojwe indangagaciro nyazo z’ubunyarwanda byabafashije kudacika intege kugeza babohoye igihugu ndetse banahagarika Jenocide.
Gen.Major Bayingana yavuze ko u Rwanda rwamaze imyaka isaga 90 rutagira ingabo kubera ingaruka z’abakoloni
Abayobozi batandukanye barimo n’abayobozi ba UR bafatanyije n’abanyeshuri ba CST kunamira abatutsi bazize Jenocide muri Mata 1994
Babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Aba banyeshuri basabwe kwimika umuco wo kwigira nk’uko inkotanyi zawimitse bikabafasha gutsinda urugamba