Emmanuel Gasana wayoboraga Polisi y’u Rwanda yavanwe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, naho Umuyobozi Mukuru wa Polisi agirwa DCG Dan Munyuza.
CG Emmanuel Gasana wari umaze hafi imyaka 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wari uyiyoboye kuva 2016.
DCG Dan Munyuza wahawe kuyobora Polisi, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’Igihugu.
CG Emmanuel Gasana ahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo mu gihe idahagaze neza, aho uturere twayo 6 twaje mu myanya 10 ya nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka w’imari wa 2018.
DCG Dan Munyuza wahawe kuyobora Polisi y’u Rwanda
CG Gasana Emmanuel yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo