AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

François Kanimba yahawe inshingano muri ECCAS

François Kanimba yahawe inshingano muri ECCAS
1er-08-2020 saa 15:05' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7839 | Ibitekerezo

Kanimba François wamamaye muri politiki hano mu Rwanda akaba yarabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuri ubu yagizwe umwe mu bakomiseri b’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati, ECCAS.

Uyu mugabo arazwi cyane hano mu Rwanda dore ko yamaze imyaka 34 ari umukozi wa leta mu nzego nkuru z’ubukungu n’imari by’igihugu, cyane cyane muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ndetse no muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Kanimba yahawe umwanya wa Komiseri muri ECCAS (Commissioner in charge of Common Market, Economic, Commerce and Financial Affairs of the Economic Community of Central Africa states-ECCAS.’

Uyu mwanya yawuhawe nyuma y’impinduka zabaye muri uyu muryango mu nama ya 17 yahuje abayobozi b’ibihugu biwugize nkuko. Ni impinduka zibaye bwa mbere nyuma ya tariki 18 Ukuboza 2019.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu yateranye mu Ukuboza umwaka ushize, abakuru b’ibihugu bari bitabiriye bemeye amavugurura azatuma uwo muryango urushaho kungukira abanyamuryango.

Mu mavugurura yashyizweho harimo agamije impinduka mu bucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango n’ajyanye n’umutekano

ECCAS iri mu mugambi wo gukora ubucuruzi bwisanzuye (free trade) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu binyamuryango byayo.

Uyu muryango kandi wemeje ko ibicuruzwa bizajya byinjizwa muri uyu muryango biturutse hanze yawo, bizajya bishyuzwa umusoro ungana na 0.4%.

Amafaranga y’imisoro azajya ava mu yatanzwe ku bicuruzwa byinjizwa bivuye hanze y’uwo muryango, azaba ari nk’inkunga izabasha mu kuziba icyuho kizaba cyagaragaye mu misoro. Biteganyijwe ko 50% by’azinjira azafasha mu kuziba icyuho cyizagaragara mu misoro bitewe no koroshya ibiciro by’ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango wa ECCAS.

U Rwanda rwikuye muri ECCAS mu 2007, rusubiramo mu 2016.

Kwinjira mu muryango runaka uhuza ibihugu, igihugu kiba gisabwa umusanzu wacyo wa buri mwaka. U Rwanda rwagombaga ECCAS angana na $5,911,556 rumaze kwishyura $2,364,622 bingana na 40% by’ayagombaga kwishyurwa. Asigaye ni $3,546,934 bingana na 60% azishyurwa mu myaka itanu iri imbere (2021-2025).

Kwishyura 40% ni umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu bagira ngo bafashe ibihugu kubasha gutanga abakandida bazajya muri Komisiyo nshya ya ECCAS kuko icyari Ubunyamabanga cyahindutse Komisiyo.

ECASS yashinzwe mu 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kwa Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo kwivanamo ahubwo rushyira imbaraga mu miryango ya COMESA n’Umuryago wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC. Rwasubiyemo mu 2016.

Kugeza ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 11 birimo, u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Tchad na Sao Tome & Principe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA