AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Fiona wabaye Igisonga cya Miss Africa yemeje ko yari agiye gusambanywa na Dr Christopher

Fiona wabaye Igisonga cya Miss Africa yemeje ko yari agiye gusambanywa na Dr Christopher
27-03-2021 saa 08:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4856 | Ibitekerezo

Fiona Ntarindwa Muthoni wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017 usanzwe ari Umunyamakuru wa CNBC, yeruye ko ari we mukobwa uvugwa ko Dr Christopher Kayumba yari agiye kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu minsi ishize, hacicikanye amakuru ko hari umukobwa wari ugiye gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato na Dr Christopher Kayumba yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Aya makuru yatambukijwe n’uwitwa Kamaraba kuri Twitter, yavugaga ko uwo mukobwa ari mugenzi we ariko ntavuge uwo mukobwa uwo ari we.

Fiona Ntarindwa Muthoni na we yacishije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko ari we wari ugiye gusambaywa ku gahato na Dr Kayumba uherutse guhamagazwa muri RIB.

Ubu butumwa yatambukije mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, Fiona Muthoni Ntarindwa yateruye agira ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Uyu mukobwa usanzwe unazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda dore ko yabaye igisonga cy ambere cya Miss Africa Calabar 2017 mu irushanwa ryabereye muri Nigeria, yeruye avuga ko ari we mukobwa wavuzwe na mugenzi we Kamaraba.

Ubwo Kamaraba yandikaga buriya butumwa, hari benshi bibajije impamvu uwo mukobwa atavuze iryo hohoterwa yakorewe rikimara kuba muri 2017 akagomba gutegereza imyaka ine yose.

Uyu Fiona Ntarindwa Muthoni avuga ko igihe cyose umuntu yakorewe ihohoterwa ntacyamubuza kurivuga.

Uyu munyarwandakazi yavuze kandi ko yabimenyesheje ubuyobozi bwa kaminuza yigagamo “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho, nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ari we wese adakwiriye kunyuramo.”

Uyu mukobwa kandi avuga ko hari abandi bakobwa bakorewe ihohoterwa nka ririya baba ari abarikorwe na Dr Kayumba cyangwa abandi bagabo bitwaje abo ari bo, akavuga ko bidakwiye kwihanganirwa ngo abantu babihishire.

Dr Kayumba ngo ahubwo Fiona yakunze kumwirukaho

Dr Kayumba Christopher uherutse gushinga ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, aherutse gutangaza ko ibi bivugwa n’uriya mukobwa bishingiye kuri propaganda kandi ko “ari propaganda iciriritse.”

Uyu mugabo uherutse kwitaba muri RIB, na we yanditse ubutumwa asubiza buriya bwa Fiona, avuga ko uyu mukobwa ari umunyabinyoma ahubwo ko ari we wakunze kumutumira kuri televiziyo mu biganiro mu myaka ya 2018 na 2019.

Dr Christopher avuga ko ahubwo uriya mukobwa ari we wakunze kumukururukaho kuko ubwo yamwigishaga, ngo yakundaga kumwinginga ngo amushyire mu itsinda rye ndetse ko yamusabaga ko yamukorera mu kinyamakuru cye.

Yagize ati “Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

Dr Kayumba we mu biganiro akomeje gutanga, avuga ko ubundi atakwifuje kuvuga kuri ibi yita ibinyoma kuko ari ukubyamamaza, ariko akavuga ko ari icengezamatwara nabwo atavuga uriri inyuma ngo rigamije kumubuza uburyo bwo gukora Politiki aherutse kwinjiramo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA