AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Evode Uwizeyimana weguye amaze guhohotera umugore ucunga umutekano yagizwe Senateri

Evode Uwizeyimana weguye amaze guhohotera umugore ucunga umutekano yagizwe Senateri
16-10-2020 saa 11:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5884 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yashyize mu myanya abasenateri bane, muri abo hakaba harimo Evode Uwizeyimana uheruka kwegura ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera

Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode, nibo basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika nk’uko byemejwe n’itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Tariki 6 Gashyantare 2020 nibwo Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera ashinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda asaba kwegura kuri uyu mwanya.

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA