AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Evode Imena umaze igihe akuwe ku mwanya wa Minisitiri yatawe muri yombi na Polisi

Evode Imena umaze igihe akuwe ku mwanya wa Minisitiri yatawe muri yombi na Polisi
30-01-2017 saa 10:41' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17122 | Ibitekerezo

Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Ubutaka, amashyamba n’umutungo kamere, yatawe muri yombi kuwa Gatanu tariki 27 Mutarama 2017, akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’itonesha yakoze ubwo yakoraga aka kazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yasobanuye ko ibyaha Evode Imena akurikiranyweho, ari ibijyanye no gutonesha, agatanga ibyangombwa mu buryo budakurikije amategeko.

ACP Theos Badege yagize ati : "Nibyo koko arafunzwe, afungiwe gutanga ibyangombwa mu buryo bugaragaramo itonesha, ni ukuvuga gutanga ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko hashingiwe ku itonesha. Ni ibyaha yakoze akiri umunyamabanga wa Leta."

Evode Imena yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda afite imyaka 28 y’amavuko. Ubu afite imyaka 31 y’amavuko kuko yavutse tariki 10/10/1985. Tariki 4 Ukwakira 2016 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Guverinoma nshya, Evode Imena ni umwe mu bakuwe mu myanya y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, bikaba bikurikiwe no guhita atabwa muri yombi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA