AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Richard Sezibera wahoze ari Minisitiri yahawe akazi

Dr Richard Sezibera wahoze ari Minisitiri yahawe akazi
12-12-2020 saa 17:21' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2725 | Ibitekerezo

Dr Richard Sezibera wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yagiriwe icyizere n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, agirwa umwe mu ntumwa zishinzwe kumenyekanisha indangagaciro n’amahame y’uyu muryango ku Isi hose.

Dr Sezibera yashyizwe muri izi nshingano ari kumwe n’abandi bantu bagera kuri bane aho bashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, rivuga ko Dr Sezibera ari Intumwa yihariye ya Commonwealth ishinzwe Uburezi n’Ubuzima.

Rikomeza rivuga ko “Azibanda ku bikorwa bigamije kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) zijyanye n’ubuzima hamwe n’imibereho myiza (SDG3) n’ireme ry’uburezi (SDG4).”

Abandi bagizwe Intumwa zihariye za Commonwealth harimo nka Justin Munday washinzwe ibijyanye n’Imihindagurikire y’Ikirere hamwe n’Ibidukikije ; Prof Praja Trevedi washinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere rirambye na Anne Wafula washinzwe Ubwuzuzanye mu mikino.

Dr Sezibera ni umuganga wabyigiye, yabaye Visi Perezida w’Inama Rusange ya OMS, anaba kandi Perezida wa Komite Nyafurika ya OMS. Yabaye mu nzego z’ubuyobozi z’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine).

Yabaye Intumwa yihariye (Special Envoy) ya Perezida Kagame mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Umusenateri kuva mu 2016 kugera mu 2018 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Ugushyingo 2019 ari nawo mwanya w’ubuyobozi aheruka mu Rwanda.

Dr Sezibera yahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Mexique na Brésil. Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016.

Usibye ubuyobozi na dipolomasi, yanabaye umusirikare wo ku rwego rwa Majoro. Amashuri ya Gisirikare yanyuzemo amenshi ni ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta zitandukanye nka Rhode Island, California, Florida n’ahandi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA