AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Ngirente yasabye ko abazamura ibiciro by’ amazi bajya bahanwa bikomeye

Dr Ngirente yasabye ko abazamura ibiciro by’ amazi bajya bahanwa bikomeye
6-05-2019 saa 12:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3547 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi 2019 yatashye ku mugaragaro uruganda rw’ amazi rwa Nzove rwitezweho kuba igisubizo ku baturage b’ umujyi wa Kigali batagerwaho n’ amazi uko bikwiye, yibutsa ko abazamura ibiciro by’ amazi bakwiye kujya bahanwa bikomeye.

Ni mu gihe hari hacyumvikana abaturage bo mujyi wa Kigali binubira ibura ry’ amazi rya hato na hato biturutse ku cyo Ikigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC kita isaranganya ry’ amazi.

Dr Ngirente yagize ati “Nk’uko byasobanuwe, Nzove nshya ifite ubushobozi bwo gutanga amazi meza angana na m3 40.000 ku munsi. Nzove ya kabiri yo yiyongereyeho m3 15.000 ku munsi. Ibi ni igisubizo kuri bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali batajyaga bagerwaho n’amazi uko bikwiye”.

Uruganda rwatashywe uyu munsi ndetse n’urwaguwe, Dr Ngirente avuga ko zatumye ubushobozi bw’amazi agera mu Mugi wa Kigali ku munsi bwiyongera bugera kuri m3 160.500 (Kimisagara) : m3 24.000, Nzove : m3 120.000 ; Karenge : m3:12.000 n’amasoko atandukanye atanga m3 : 4.500).

Umukuru wa Guverinoma yavuze ko kuzamura ibiciro by’ amazi ari ukubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo nyamara mu kwezi gushize ikigo cya Leta WASAC cyakubye gatatu igiciro cy’ amazi.

Yagize ati "Aha ndagira ngo nongere nibutse ko abashinzwe amavomero batagomba kurenza igiciro cyashyizweho ku ijerekani y’amazi. Mboneyeho no kwibutsa ko abazamura igiciro bagomba kujya bahanwa bikomeye kuko baba bavutsa Abanyarwanda uburenganzira bwawo bwo kubona amazi meza"

Uru ruganda rwa Nzove rufite gahunda yo kujya rutunganya m3 ibihumbi 60 zivuye kuri m3 ibihumbi 40 rutunganya uyu munsi.

Ugereranyije n’amazi akenewe ku munsi mu Mujyi wa Kigali angana na m3 143.668, biragaragara ko ubundi abatuye Umujyi wa Kigali bose bagombye kuba bagerwaho n’amazi meza. Gusa siko bimeze. Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zibitera ni imiyoboro y’amazi mito kandi ishaje. Indi mpamvu ni uko abatuye Kigali bagenda biyongera ndetse n’ibikorwaremezo bikenera amazi bikaba bikomeza kwiyongera.

Minisitiri w’ Intebe yavuze ko Leta y’ u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza gusana no kuvugurura inganda n’ imiyoboro by’ amazi muri Kigali. Leta y’ u Rwanda isaba Abanyarwanda gufata neza ibikorwaremezo by’ amazi no kuyakoresha neza.

Dr Ngirente yanafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Nzove ya 2 rwaguwe rukava ku gutunganya m3 ibihumbi 25 buri munsi ubu rugiye kujya rutunganya m3 ibihumbi 40 buri munsi. Uru ruganda rwari rusanzwe ruha amazi abantu barenga miliyoni n’ ibihumbi 100.

Uruganda rwa Nzove ya 2 rwafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki 28 Werurwe 2016.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA