Tariki 14 Ukwakira 2019, nibwo uwari Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko Bwana Muhizi Kageruka Benjamin ariwe Muyobozi Mukuru w’ agateganyo w’ Inama y’ Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC). Icyo gihe ntabwo higezwe hatangazwa impamvu yatumye Dr Muvunyi Emmanuel wayiyoboraga yasimbujwe, arimo amakuru ahari kugeza ubu ni uko yakoze amakosa akomeye yatumye yirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.
Nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida N° 116/01 ryo kuwa 21/09/2020, Dr MUVUNYI Emmanuel wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta kubera ikosa rikomeye. Gusa amakosa akomeye yakoze ntiyatangajwe muri iri teka.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) mu munsi ishize yatumije Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) kugira ngo isobanure ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Umutungo wa Leta.
Abadepite bagize iyi komisiyo banenze HEC kutabasha kugaragaza icyashingiweho mu kohereza amafaranga kuri konti za BRD ndetse n’ibindi bibazo byinshi birimo gukoresha nabi ingengo y’imari hagurwa imashini zo mu biro zitigeze zikoreshwa icyo zari zigenewe, hakaza n’ikibazo cy’amafaranga yahawe bamwe mu bayobozi mu muryo budakurikije amategeko. Aba badepite bagaragaje ko babaye nk’abakubiswe n’inkuba bumvise ko HEC yahaye Kaminuza y’u Rwanda miliyoni 40 agenewe abanyeshuri 16 batakiga ndetse barimo n’umwe umaze igihe apfuye.
Umuyobozi mukuru wa HEC, Rose Mukankomeje yavuze ko ibibazo by’imicungire mibi byagaragaye muri HEC bishobora gusubizwa neza n’uwamubanjirije, Emmanuel Muvunyi, hanyuma we akaba ashobora kumwunganira mu gihe bibaye ngombwa. Ntabwo kugeza ubu bizwi niba amakosa akomeye yakozwe na Dr Muvunyi ashingiye kuri iyo micungire mibi.
Sitati rusange igenga abakozi ba leta igaragaza ko umuntu utakiri umukozi wa Leta bitewe n’uko yirukanywe burundu, ashobora gusaba gusubirana uburenganzira bwo gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu Butegetsi bwa Leta, amaze gukorerwa ihanagurabusembwa.
Gusaba ihanagurabusembwa bikorwa na nyirubwite amaze nibura imyaka irindwi, ibarwa uhereye igihe umukozi yaherewe igihano cyo kwirukanwa burundu.