AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Kayumba uherutse gushinga ishyaka aravugwaho gushaka gusambanya umukobwa yigishaga

Dr Kayumba uherutse gushinga ishyaka aravugwaho gushaka gusambanya umukobwa yigishaga
18-03-2021 saa 08:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3179 | Ibitekerezo

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umushakashatsi, Dr Christopher Kayumba wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru, aravugwaho kuba yarigeze gushaka gusambanya umukobwa gishaga.

Uyu mugabo uherutse gushinga ishyaka yise RPD (Rwandese Platform for Democracy), hari umukobwa witwa Kamaraba kuri Twitter, uvuga ko Kayumba yigeze gushaka gusambanya mugenzi we w’umukobwa.

Uyu mukobwa avuga ko biriya byabaye muri 2017 ubwo we yari mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubwo yashakaga kujya kwimenyereza umwuga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, ategereje gusubizwa.

REBA KAYUMBA AVUGA KU BY’ISHYAKA RYE MURI VIDEO HANO :

Ati “Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.”

Ngo yamubwiye ko yamurangira aho yajya kwimenyereza umwuga w’Itangazamakuru.

Yagize ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

Ubwo yageragayo ni bwo yashakaga kumufata ku ngufu “Arankurura, ansunikira mu ntebe ashaka kumpatira ko turyamana. Ndabyanga atangira kumbwira nabi, antera ubwoba ko azangiza ahazaza hanjye ndetse n’amahirwe yanjye yo kuba Umunyamakuru mu Rwanda.”

Ngo baragundaguranye bigera aho uwo mukobwa aramwikura, ahita akizwa n’amaguru, undi ahita abwira umukozi we kukurikira ngo kuko hari ibyo yibye undi yihutira kumuhagarika ariko amubwira ko ntacyo yibye.

Ati “Nsuka hasi ibintu byose nari mfite mu gikapu mu kwereka uwo mukozi wo mu rugo ko nta kintu na kimwe mpisha hanyuma nihutira kubisubizamo vuba nkiza amagara yanjye.”

Uyu mukobwa ngo yageze ku ishuri abimenyesha ubuyobozi bw’ishuri ubwo yegeraga uwari umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri UR, Njuguna Joseph ariko ngo nta kimenyetso yari afite.

Njuguna hari icyo abiziho

Uyu Njuguna Joseph wari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri UR, yemeza ko yakiriye ikibazo cy’uriya mukobwo ndetse akamwizeza ko azavugana na Kayumba ariko ko bitakunze kuko atakundaga kuza ku ishuri.

Ati “ntabwo twigeze tuvugana kuko ntigeze mpura na we kubera ko atitabaga telefoni, ntiyansubizaga ariko naganiriye ibi n’abakoresha banjye mbasaba kumuvugisha ariko sinzi niba barabikoze.”

Dr Christopher Kayumba kandi aherutse gufungurwa ubwo yari arangije igihano cyo gufungwa umwaka umwe yakatiwe ubwo yamywaga icyaha cyo guteza umutekano mucye mu kibuga cy’indege nubwo we yakunze kubihakana.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA