Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu cyakatiwe Dr Damien Habumuremyi ariko rusubika umwaka umwe n’amezi atatu yari asigaye bivuze ko azafungurwa muri Werurwe umwaka utaha wa 2022.
Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga 2020, bivuze ko amaze amezi 15 muri gereza.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892,2Frw.
Ni na cyo gihano cyagumishijweho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko rutegeka ko muri gihano cy’igifungo, asubikiwemo umwaka n’amezi atatu. Bivuze ko hatagize igihinduka yazafungurwa muri Werurwe umwaka utaha wa 2022.
Dr Habumuremyi yahamijwe iki cyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.
Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.
Mu bujurire bwe yavuze ko ‘kubera uburwayi yagaragaje n’abamuhagarariye mu mategeko bakaba baraburanye basaba ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.’
Yasobanuye ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z’amategeko mu ya 239 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.
Dr Pierre Habumuremyi aregwa muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda ; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk’uko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w’iyo kaminuza.
Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha n’icy’abaregera indishyi nta shingiro bifite.
Mu isomwa ry’uyu mwanzuro, yaba Dr Pierre Damien Habumuremyi n’abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.
Dr Pierre Damien Habumuremyi asanzwe yunganirwa n’abanyamategeko babiri Me Kayitare Jean Pierre na Me Bayisabe Erneste.
Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo bamwe bo mu muryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’abamureze basaba guhabwa indishyi.