AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Christopher Kayumba yongeye guhamagazwa na RIB

Dr Christopher Kayumba yongeye guhamagazwa na RIB
8-09-2021 saa 11:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1100 | Ibitekerezo

Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, yongeye guhamazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Inyandiko ihamagaza Dr Christopher Kayumba, yagiye igaragara ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahamagaje uyu munyapolitiki ku munsi w’ejo hashize tariki 07 Nzeri 2021.

Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umugenzacyaha Murekwa David, isaba Dr Christopher Kayumba kwitaba ku biro bikuru bya RIB biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021 saa tanu.

Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu minsi ishize na bwo yatumijwe n’uru rwego rwari rumukurikiranyeho gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo yigishaga mu ishami ry’itangazamakuru.

Icyo gihe uru rwego rwatangiye kumukukirikirana nyuma y’uko uwitwa Fiona Muthoni Ntarindwa atangaje ko uriya wahoze ari umwarimu we yigeze gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ko yari amufiteho ububasha.

Ubwo RIB yakoraga iperereza kandi yaje no kujya gukora igikorwa cyo gusaka mu rugo rwo kwa Dr Christopher Kayumba.

Dr Christopher Kayumba ukunze kugirana ibiganiro n’Itangazamakuru, yari yahakanye biriya yashinjwaga ahubwo akavuga ko uriya mukobwa ari we wakundaga kumugendaho amusaba ko amushyira mu itsinda yagenzuraga mu mikoro y’ishuri.

Dr Kayumba yavuze ko yanze kugirana imishyikirano miremire n’uriya mukobwa ngo kuko yari yaramaze kumva ko akoresha ikimero cye kugira ngo agere ku cyo yifuza.

Uyu mugabo utangaza ko ubu yamaze kwinjira muri Politiki, yakunze kuvuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukoresha uburyo bwose ngo bwo gukenesha no guharabika abatavuga rumwe na bwo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA