Diane Rwigara, umukobwa w’umunyemari Rwigara Assinapol uherutse kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka, yashimangiye ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka, ndetse atangaza ibyo azakora naramuka atsinze amatora birimo kurwanya inzara n’akarengane mu banyarwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017 habaye ikiganiro n’abanyamakuru aho Diane Rwigara yatangarije ko ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, muri iki kiganiro akaba ari naho yatangarije imigabo n’imigambi afite naramuka atorewe kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Mu ishusho nshya y’umunyapolitiki atari amenyereweho dore ko mbere yakunze kuvuga ko adakora politiki, Diane Rwigara yagaragaje ko hari ibyo atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse agaragaza ko hari ibyo yakosora aramutse atorewe kuyobora igihugu.
Mu bibazo Diane Rwigara yabajijwe, harimo icy’uko yaba atujuje ibisabwa ngo yiyamamaze birimo imyaka 35, ariko aha yasubije ko ari yo myaka 35 ubu ayujuje bityo icyo kitazamubera imbogamizi. Yavuze kandi ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’imari n’ibaruramari.
Diane Rwigara yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru guhera muri 2015, nyuma y’uko se umubyara, Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye tariki 4 Gashyantare 2015 ariko nyuma ntivugweho rumwe. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, uyu mukobwa yavuze ko mu byatumye afata icyemezo cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, harimo n’urupfu rw’umubyeyi we.
Diane Rwigara abaye umukandida wa gatandatu uvuze ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda n’ubwo ababivuze bose batarageza ibyangombwa byabo muri Komisiyo y’amatora ngo bagaragaze ko bujuje ibisabwa.
Uretse Paul Kagame wabisabwe na benshi bo mu Ishyaka rya FPR Inkotanyi n’andi mashyaka atandukanye yo mu Rwanda ndetse na we ubwe akavuga ko yemeye kuziyamamaza, Dr Frank Habineza wo mu ishyaka rya Green Party na we yamaze kwemezwa n’ishyaka rye, Padiri Nahimana Thomas uba mu Bufaransa na we yakomeje kuvuga ko aziyamamaza n’ubwo ibye byakomeje kuzamo urujijo, hakaza kandi Philippe Mpayimana wavuye mu Bufaransa aje kwiyamamaza ku giti cye na Jean Daniel Mbanda uba muri Canada watangaje ko azaza kwiyamamaza n’ubwo yasubitse urugendo ibye bikaba bitarasobanuka.