Diane Rwigara, n’abo mu muryango we barimo murumuna we Anne Diane n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Remera.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemereye itangazamakuru iby’iri tabwa muri yombi ryabo avuga ko rifitanye isano n’ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Yagize ati “Ubu barafunze. Ibyaha ni bya bindi ariko bagaragaweho ibimenyetso by’ibikorwa barimo byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo. Ibyo byasabaga kubazana, mwumvise ko mu minsi ishize [Diane] uko abajijwe avuga ibyo yabajijwe byose. Ibyo byose rero bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.”
ACP Badege yakomeje avuga aba batatu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho ubu bafungiye kuri Station ya Police ya Remera.
Diane Rwigara arimo gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano akekwaho kuba yarakoze ubwo yakusanyaga imikono y’abamusinyiraga ngo yemererwe kwiyamamaza, hanyuma hamwe n’abo mu muryango we bakaba banakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro, iki cyo kikaba atari we bwite gikurikiranyweho ahubwo ngo ni kompayi y’ubucuruzi ihuriweho n’abo muri uyu muryango.
Ubwo Komisiyo y’amatora yasobanuraga ibyatumye bamwe mu bakandida batemererwa kujya ku rutonde ntakuka rw’abahatanira kuyobora u Rwanda, yavuze ko ku ilisiti y’abasinyiye Diane Rwigara mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye.
Aba bo mu muryango we barimo murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.