AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Diane Rwigara n’abo mu muryango we bashobora gufungwa imyaka isaga 10

Diane Rwigara n’abo mu muryango we bashobora gufungwa imyaka isaga 10
4-10-2017 saa 12:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7737 | Ibitekerezo

Diane Rwigara n’abo mu muryango we baragera imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukwakira 2017,kugirango baburane ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo . Mu byaha bakurikiranweho bombi harimo guteza imvururu muri rubanda ndetse hakazaho n’ibyaha buri umwe muri aba agiye yihariye nk’uko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabitangaje.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin yabwiye The New Times ko kugeza ubu ikirego cya Diane Rwigara aricyo bamaze kwakira ndetse akaba akurikiranweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano akaba kandi afite ikindi cyaha ahuriyeho na murumuna we Anne Rwigara ndetse nyina Adeline Rwigara cyo guteza imvururu no kugumura abaturage, ibi kandi bikiyongera ku cyaha nyina yihariyeho cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Nkusi Faustin yagize ati “Bombi uko ari batatu bakurikiranweho guteza imvururu muri rubanda, naho mama wabo Adeline Rwigara akagira icyaha yihariye cyo kubiba amacakubiri ndetse na Diane Rwigara akagira ikindi cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano”

Aba bombi baramutse bahamwe n’iki cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda bashobora gufungwa imyaka iri hagati y’i 10 na 15. Naho Diane Rwigara we icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’i 5 ndetse n’imyaka 7 hiyongereyeho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000frw) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000Frw).

Icyaha cyo kubiba amacakubiri mu banyarwanda kiramutse kimuhamye, Adeline Rwigara umubyeyi wabo yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 ndetse n’imyaka 7 hiyongeyeho ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000 frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000Frw).

Aba batatu bari bakurikiranyweho icyaha cy’umuryango wose cyo kunyereza imisoro ya Leta gusa muri dosiye yeregewe urukiko, icyaha cyo kunyereza imisoro cyo ntikigaragaramo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA