AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Cyuma Hassan yamaze gufatwa ngo ajyanwe Mageragere kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 7

Cyuma Hassan yamaze gufatwa ngo ajyanwe Mageragere kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 7
12-11-2021 saa 14:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2532 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko Urukiko rukatiye igifungo cy’imyaka irindwi (7) no gutanga ihazabu ya Miliyoni 5 Frw, Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yamaze gufatwa ngo ajye kurangiza kiriya gihano yakatiwe.

Uyu Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan waburanye ubujurire bw’Ubushinjacyaha ari hanze kuko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaramugize umwere, yagombaga guhita afungwa kugira ngo hubahirizwe umwanzuro w’Urukiko rwajuririwe dore ko uba wabaye itegeko.

Ejo hashize tariki 11 Ugushyingo 2021, Cyuma Hassan yiriwe avunyisha, agaragaza amafoto y’Abapolisi avuga ko bagose urugo rwe ngo mu buryo bukomeye.

Amakuru avuga ko Polisi yamaze kumufata kugira ngo ashyikirizwe inzego zigomba gushyira mu bikorwa kiriya cyemezo cy’Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka irindwi aho bivugwa ko azafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Uyu musore wari umaze iminsi anagarukwaho mu itangazamakuru, yakekwagaho icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga ndetse n’icyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa imirimo y’ubutegetsi.

Ubwo yitabaga Urukiko tariki 04 Ukwakira 2021 ngo aburane kuri buriya bujurire bw’Ubushinjacyaha ariko agataha ataburanye, yari yavuze ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa.

Ifoto iri hejuru yafashwe muri Mata umwaka ushize wa 2020 ubwo yatabwaga muri yombi

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA