AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Cyuma Hassan wavugaga ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa yakatiwe imyaka 7

Cyuma Hassan wavugaga ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa yakatiwe imyaka 7
11-11-2021 saa 16:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2608 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan wari waragizwe umwere ku byaha yashinjwaga ariko Ubushinjacyaha bukajurira, ubu yakatiwe gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya Miliyoni eshanu.

Cyuma Hassan wari watawe muri yombi muri Mata 2020 akaza kurekurwa amaze amezi 11 afunzwe, ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamugira umwere.

Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan yari amaze iminsi yitaba Urukiko Rukuru ngo rumuburanishe ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ari na rwo rwamuhamije ibyaha yakekwagaho.

Yakekwagaho ibyaha bitatu ari byo ; Gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga ndetse n’icyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa imirimo y’ubutegetsi.

Ubwo yaganiraga na UKWEZI TV tariki 04 Ukwakira 2021 ubwo yitabaga Urukiko bwa mbere ngo aburane kuri buriya bujurire bwe ariko agataha ataburanye, yari yavuze ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa.

Icyo gihe yari yagize ati “Amategeko ariho, ayandekuye aracyahari kandi ibimenyetso ndabifite, nafungwa gute se, nabwo nimfungwa Abanyarwanda bazamenye ko Igihugu cyabo nta butabera gifite.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA