AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Consolee wiyamamarizaga kuba Depite yapfuye urupfu rutunguranye

 Consolee wiyamamarizaga kuba Depite yapfuye urupfu rutunguranye
21-08-2018 saa 14:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 11687 | Ibitekerezo

Dusabimana Consolee wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba wiyamamarizaga guhagararira abagore mu Nteko Ishinga amategeko, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Inkuru y’urupfu rwa Dusabimana Consolee yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018.

Abo mu muryango wa Dusabimana witabye Imana afite imyaka 53 batangaje ko yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nyuma yo gufatwa n’uburwayi butamenyekanye.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigalitoday umwe mu bana ba nyakwigendera witwa Niyigaba Pacifique yavuze ko urupfu rw’umubyeyi wabo rwabatunguye cyane ko yafashwe n’uburwayi akitaba Imana akigera kwa muganga.

Yagize ati" Nta bundi burwayi budasanzwe yari afite, yari yiriranywe n’abandi mu rugo bigeze nimugoroba ashaka kujya kwiyuhagira, agiye kujyayo yumva ingufu zimubanye nkeya, atangira kumererwa nabi, kugeza aho biba ngombwa ko duhamagara ambulance iraza imutwara ku bitaro bya Murunda."

Yakomeje agira ati " Ageze ku bitaro bya Murunda ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, umuganga wamwakiriye yasanze yamaze gushiramo umwuka."

Uyu mubyeyi ngo yari aherutse kugira akabazo k’umutwe ubwo biyamamarizaga i Nyamasheke ku Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018.

Ubwo yagiraga iki kibazo ngo bahise bamujyana kwa Muganga mu bitaro bikuru bya Gihundwe, ariko bamubwira ko nta kibazo kinini afite bamuha n’uburenganzira bwo gukomeza kwiyamamaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA