AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Col Bemera wayoboraga Interahamwe yapfuye afungiye muri gereza ya Mpanga

Col Bemera wayoboraga Interahamwe yapfuye afungiye muri gereza ya Mpanga
31-10-2016 saa 08:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11171 | Ibitekerezo

Hashize igihe kirenga iminsi 10 Habimana Pierre uzwi nka Col Bemera apfiriye mu majyepfo y’u Rwanda aho yari amaze igihe afungiye muri gereza ya Mpanga, gusa amakuru y’urupfu rwe ntiyigeze avugwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, n’ubwo hari ibyahwihwiswaga. Uyu Col Bemera, yabaye umuyobozi w’Umutwe w’Interahamwe ushinjwa na Leta y’u Rwanda gukora ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse yafashwe amaze igihe ayoboye abacengezi bari barayogoje igice cy’amajyaruguru y’u Rwanda.

CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Col Bemera yapfuye tariki 20 Ukwakira 2016, hanyuma tariki 22 Ukwakira 2016 umurambo we ugashyikirizwa umuryango we ngo bajye kumushyingura. Avuga ko yazize uburwayi, akaba yaraguye mu bitaro bya Nyanza biri hafi ya gereza ya Mpanga yari afungiwemo.

Col Bemera yahoze ari umusirikare mu ngabo zo ku gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Major. Yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda tariki 15 Nyakanga 2001, aza gushyigikirizwa inkiko maze akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose azira ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu kimwe no kurema umutwe wo guhungabanya ubutegetsi, igihano cye akaba yakirangirizaga muri gereza ya Mpanga.

Yafatiwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ahari harayogojwe n’abacengezi babuzaga abatuye muri aka gace umudendezo. Icyo gihe yafashwe ari kumwe n’abamurindaga batatu. Yafashwe yaje mu Rwanda ariko icyo gihe yakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yayoboraga umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA