AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byemejwe ko Umwami Kigeli azatabarizwa i Nyanza, ibintu birushaho kuba agatogo

Byemejwe ko Umwami Kigeli azatabarizwa i Nyanza, ibintu birushaho kuba agatogo
3-11-2016 saa 18:25' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18797 | Ibitekerezo

Igihugu n’ahantu umugogo w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa uzatabarizwa bikomeje kuba urujijo nyuma y’aho kuri uyu wa Kane, abagize bamwe mu muryango w’Umwami, bahuriye muri Amerika, basohoye itangazo rivuga ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda, i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Nk’uko Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru babitangaza, iryo tangazo rivuga ko itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Abashyize umukono kuri iri tangazo ryandikiwe i Washington DC, ni Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli yari abereye se wabo.

Iryo tangazo risohotse nyuma y’iminsi micye, umuvugizi akaba n’umukarani w’umwami Boniface Benzige, atangarije Ijwi ry’Amerika ko umwami yari yifuje ko umugogo we utajyanwa mu Rwanda.

Benzige yagize ati : "Ntituremeza neza aho azatabarizwa ariko ku bwacu twebwe, gutabarizwa mu Rwanda ntabwo tuzabikora. N’iyo baba babishaka, njyewe nk’umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiye kubahirizwa. Kandi no mu muco, no mu mategeko ndetse ya Leta, ngirango ijambo rya nyuma ry’umuntu, bakurikiza ikintu yivugiye ubwe. Naho ibyifuzo bazana ubungubu, ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Mbese icyo gitekerezo cyo kugirango tujye kumushyingura mu Rwanda, nibwira ko kitariho rwose."

Kugeza ubu biragoye kumenya ukuri nyako, ndetse no kumenya amaherezo yo kutavuga rumwe bikomeje kugaragara muri ibi bintu bikomeje kuba urujijo n’agatogo k’ibyifuzo bivuguruzanya by’abagize umuryango w’Umwami.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA