Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018 hirya no hino mu Rwanda abantu b’ingeri zose bagejeje ku myaka yo gutora bazindukiye mu matora y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu karere ka Burera ho habaye ikintu cyashimangiye ubushake bw’abaturage mu kwishyiriraho ubuyobozi, aho umugore wari utwite inda y’imvutsi nawe yazindukanye n’abandi akajya gutora yavayo akiri mu nzira ataha akibaruka abana batatu b’impanga.
Umugore witwa Maniraguha Claudine wo mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, atitaye ku ntege nke nk’umugore wari ukuriwe n’inda, yazindutse yerekeza aho yagombaga gutotera ndetse aratora nk’abandi, ageze mu nzira ataha ahita yibaruka abana batatu b’impanga.
Majyambere Didace, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko uyu mubyeyi yabaye umuhamya w’uko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwitorera abayobozi no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.
Maniraguha Claudine n’abana batatu b’abakobwa yibarutse kugeza ubu amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi ahamya ko ubuzima bwabo buhagaze neza, bakaba boherejwe ku bitaro bya Ruhengeri biri mu karere ka Musanze kugirango bakomeze bitabweho n’abaganga.