Bizimana Jean Paul ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yambuye amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi 500 umuturage witwa Munyambibi Theoneste wamwubakiye inzu mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, uyu muturage akagagaragaza ko n’ubwo yamureze akamutsinda yagiye atanga ruswa ku bayobozi b’inzego z’ibanze ngo urubanza rutarangizwa ngo yishyurwe nk’uko urubanza rwaciwe, akavuga ko uwo muyobozi yanamubwiye ko nanagera kwa Perezida wa Repubulika atazigera amwishyura.
Muri Kamena 2014, nibwo Munyambibi Theoneste usanzwe ari umufundi yapatanye na Bizimana Jean Paul kumwubakira inzu mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, inzu iza kuzura neza muri 2015 kuko uyu Bizimana Jean Paul yayigiyemo tariki 2 Gicurasi 2015 nk’uko bigaragazwa n’amasezerano bagiye bagirana Ikinyamakuru Ukwezi.com dufitiye kopi.
Munyambibi avuga ko uyu mugabo ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Nkomane yagiye mu nzu ye amurimo amafaranga y’u Rwanda 285.000 ndetse urwandiko Bizimana Jean Paul yandikiranye na we tariki ya 1 Gicurasi 2015 mbere y’uko ajya mu nzu, rwerekanaga ko uyu Bizimana Jean Paul yemeraga ko hari amafaranga amusigayemo ariko akavuga ko azabanza agakora imibare neza y’ayo yagiye amuha n’asigayemo bityo akamuha ayasigaye.
Ibi ariko ntibyakozwe kugeza ubwo Munyambibi yamuregaga mu rwego rw’Abunzi ndetse inyandiko mvugo y’umwanzuro w’Abunzi igaragaza ko tariki 19 Ugushyingo 2015, Bizimana Jean Paul yatsinzwe agategekwa kwishyura Munyambibi amafaranga ye 285.000 bitarenze tariki 28 Mutarama 2016, byarenga hagatangira kubarwa inyungu ingana n’amafaranga 500 ku munsi nk’uko itegeko ry’Abunzi ribiteganya.
Icyo gihe Munyambibi ntiyigeze yishyurwa, kuburyo ubaze hakoreshejwe iryo tegeko ry’inyungu y’amafaranga 500 ku munsi, kugeza tariki 28 Gashyantare 2017 ubwo twandikaga iyi nkuru, uwo mwenda waba umaze kuba amafaranga y’u Rwanda 483.500.
Munyambibi Theoneste avuga ko uyu Bizimana Jean Paul yagiye amubwira ko uwo arega ari we aregera, kuburyo ngo aziruka amaguru agashya kandi ngo nanagera kwa Perezida wa Repubulika ntacyo bizamumarira.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Bizimana Jean Paul yavuze ko nta mwenda arimo Munyambibi, akavuga ko abunzi bamurenganyije nyamara uyu Munyambibi we agaragaza n’urwandiko yandikiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata rugaragaza ko Bizimana Jean Paul atigeze ajuririra icyemezo cy’abunzi mu gihe cy’ukwezi kwagenwe ko kujurira, bishimangira ko urubanza rwaciwe n’abunzi rwahise ruba itegeko.