AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bugesera : Babiri barimo Mudugudu bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita inkoni Mayor Mutabazi

Bugesera : Babiri barimo Mudugudu bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita inkoni Mayor Mutabazi
4-09-2021 saa 09:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3017 | Ibitekerezo

Abantu babiri barimo umuyobozi w’Umudugudu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB aho bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta aho bivugwa ko umwe yakubise inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi..

Aba bantu bafashwe mu matariki atandukanye aho umwe yafashwe ku wa 29 Kanama undi afatwa ku wa 1 Nzeri 2021.

Barimo umusore w’imyaka 23 ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi.

Naho Umuyobozi w’Umudugudu wa Ikoni mu Karere ka Bugesera we akurikiranywe ubufatanyacyaha muri biriya byaha.

Uyu musore watawe muri yombi akekwaho gukubita inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Mududugu wa Ikoni Akagari ka Murama, mu Murenge wa Ngeruka, agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho tariki ya 29 Kanama 2021.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abafashwe ubu bafungiye kuri station y’uru rwego ya Ruhuha.

Dr Murangira yaboneyeho kwibutsa abaturage ko kubaha abayobozi bikwiye kuba umuco cyo kimwe no kuba abayobozi bagomba kubaha abo bayobora.

Ati “RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA