Barafinda Sekikubo Fred, umugabo w’imyaka 47 watunguranye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017 akajyana ibyangombwa bye muri Komisiyo y’amatora avuga ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Kanama 2017, akomeje gutangaza no gusetsa abantu kubera imvugo ze zidasanzwe. Kimwe mu bidasanzwe yatangaje, ni uko yigeze kugezwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Ndera.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, mu mvugo zumvikanamo gucurika amagambo no gusubiza ibitandukanye n’ibyo abajijwe rimwe na rimwe, Sekikubo Fred Barafinda yatangaje bimwe mu bintu bitangaje kuri we, ibyinshi muri byo bikaba bisekeje kuburyo bishobora gutiza umurindi abakomeza kuvuga ko ari umunyarwenya.
Sekikubo Barafinda Fred afite abana 10 kandi ateganya gukomeza akabyara kuko ubukungu bw’u Rwanda ari abaturage.
Sekikubo Barafinda Fred yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko afite umugore umwe n’abana 10, umukuru akaba afite imyaka 19 y’amavuko, ariko ngo aba bana ni bacye cyane kuko ubukungu bw’u Rwanda ari abaturage kandi ngo abakurambere be babyaraga benshi kumurusha. Yagize ati : "Nyogokuru yabyaye abana 25, mama abyara 20 none njyewe ngejeje ku 10, nzakomeza mbyare uzaze mbigutangarize neza wumirwe wongere utangare. Igihugu ubukungu bwacyo ni abaturage. Ntubizi se ? Ni ubutaka se bwonyine ? Urabona biriya bihugu bindi duhana imbibi nibibyara abana benshi kuturusha, bizatuma tuba insina ngufi."
Sekikubo Barafinda Fred yajyanywe mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe i Ndera
Sekikubo Barafinda Fred yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko yigeze kujyanwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Ndera, ariko ngo byari akagambane kuburyo n’imiti bamuhaga yanze kuyinywa, akajya ashuka abaganga ko yayinyweye akayijugunya. Yagize ati : "Nazize ubwenge ubwenge bwanjye, bari barangambaniye kuko abantu babona umutwe mfite w’akataraboneka bagashaka ko umutwe wanjye waba uwabo. Iyo miti rero barayimpaga nkayijugunya. Nari kuyinywa se ? Nari ndwaye se ? Ubuse ko ntanywa iyo miti ubona hari icyo nabaye ? Niba nshobora kuyobora abarwanashaka banjye barenga miliyoni icyenda..."
Sekikubo Barafinda Fred avuga ko afite ubunararibonye bwo kwiyobora
Uyu mugabo avuga ko nta bundi bunararibonye akeneye mu bijyanye no kuyobora kuko kuba amaze imyaka 47 yose yiyobora imodoka zitamugonga cyangwa ngo ayoberwe aho ataha, bishimangira ko ari inzobere mu byo kuyobora kandi bikaba bigaragaza ko yabasha no kuyobora isi yose.
Sekikubo Barafinda Fred avuga ko afite ishyaka rifite abayoboke barenga 9.800.000
N’ubwo ishyaka rye ryitwa RUDA ntaho risanzwe rizwi mu gihugu, Sekikubo Barafinda Fred ntatinya kuvuga ko rifite abayoboke barenga 9.800.000 hirya no hino mu gihugu, kandi ngo ni umunyapolitiki mwiza w’amahoro w’i Kanombe ufite impamvu nziza 200, kuburyo yumva bihagije ngo ayobore igihugu.
Sekikubo Barafinda Fred ashaka ko abaturage bazajya kumusinyira iwe mu rugo
Uyu mugabo usekeje cyane, avuga ko n’ubwo asabwa imikono y’abanyarwanda 600 kugirango aziyamamaze nk’umukandida wigenga mu gihe ibyo kwiyamamaza mu ishyaka rye bizaba bitakunze, iyo mikono ngo azayibona atavuye iwe i Kanombe kuko abanyarwanda bagomba kuzamusanga iwe kugirango batazitesha amahirwe yo kuyoborwa n’umuntu w’akataraboneka.