AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Besigye yatahuye ikinyoma cy’uko Pasiporo yahawe umunyarwandakazi Mukankusi ari impimbano

Besigye yatahuye ikinyoma cy’uko Pasiporo yahawe umunyarwandakazi Mukankusi ari impimbano
21-03-2019 saa 14:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7031 | Ibitekerezo

Umunyamapoliti utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye Kifefe, yanenze umunyamakuru wa Chimpreports wanditse inkuru ivuga ko Pasiporo ya Uganda yahawe Charlotte Mukankusi ushinzwe ububanyi n’ amahanga muri RNC ari inyiganano.

Kizza Besigye mu butumwa yashyize kuri Twitter yavuze ko imiterere ya Pasiporo igihugu cya Uganda yahaye Charlotte Mukankusi ibaho.

Umunyamakuru wa Chimpreports wanditse iyi nkuru yavuze ko yakoze ubucukumbuzi agasanga pasiporo yahawe Mukankusi ari inyiganano abishingiye ku buryo ijambo passport ryanditse kuri pasiporo ya Mukankusi n’aho ijambo ‘F’ rivuga female riherereye.

Kizza Besigye yagize ati “Ziriya pasiporo zombi nizo, imwe ni iy’umukara Uganda iri kugenda ihagarika gutanga mu gihe iy’ubururu ari inshya ya EAC (Umuryango wa Afurika y’Uburasizuba)”.

Tariki 10 Werurwe 2019 , Perezida Museveni yandikiye Perezida Kagame agaragaza ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC ariko agaragaza ko guhura nawe byamutunguye kuko atari yarigeze ahura nawe mbere.

Iyi baruwa ya Museveni bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’ u Rwanda na Uganda bayibonye nko kuyobya uburari bakavuga ko bidashoboka ko umuntu atagera aho agera mu biro kwa Perezida w’ igihugu uwo Perezida ataramenya uwo bagiye guhura uwo ari we.

Perezida w’u Rwanda aherutse gutangaza ko Perezida Museveni yanga kumva ibyo u Rwanda rumubwira agahitamo kumvira amabwire y’ abo muri RNC. Perezida Kagame kandi yanavuze ko Uganda ifasha RNC.

Kuva muri 2017, u Rwanda na Uganda ntibibanye neza. Perezida Museveni avuga ko adafasha RNC ndetse no mu ibaruwa yo kuwa 10 Werurwe 2019 yavuze ko Mukankusi yamusabye gufasha RNC akamubwira ko atakwivanga mu bibazo by’ imbere mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA