AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Batinyaga ko duhura ariko ubwo duhuye turabohotse- Utarishyurwa imitungo ye yasahuwe muri Jenoside

Batinyaga ko duhura ariko ubwo duhuye turabohotse- Utarishyurwa imitungo ye yasahuwe muri Jenoside
12-03-2021 saa 11:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1191 | Ibitekerezo

Nsekanabo Felix wo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, wangirijwe imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba atarishyurwa, avuga ko uwayangije yajyaga agira isoni zo guhura na we ariko ko ubwo bahuye imbonankubone, imitima yabo iruhutse.

Nsekanabo Felix agomba kwishyurwa imitungo ifite agaciro k’ibihumbi 700 Frw yasahuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko guhura n’abo bafitanye ikibazo, bibaruhura umutima.

Ati “Hari n’ubwo duhura, bagatinya guhura natwe. Ariko ubu, baduhuje imitima yacu twese irabohotse.”

Mukanyabyenda Jeannette ugomba kwishyura imitungo yasahuye, avuga ko kuba yahuye, n’uwo bafitanye ikibazo, byamufashije kuko kutishyura ngo bimuhangayikishije.

Muri Huye mu myaka ibiri harangijwe imanza za Gacaca 5 500

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butangaza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu myaka ibiri ishize barangije imanza za Gacaca zirenga ibihumbi 5.

Mu karere ka Huye, mu mwaka wa 2019 bari bafite imanza za Gacaca 8 047 zabaye itegeko zitarangijwe. Ubuyobozi bw’aka karere bufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Association Modeste et Innocent, bamaze kurangizamo imanza 5 556.

Umukozi muri Association Modeste et Innocent witwa Gilbert Kubwimana avuga ko, ibi byagezweho babinyujije mu guhuriza hamwe abarebwa n’imanza za Gacaca zitarangjwe, hagamijwe gukomeza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ku mpande zombi.

Ati “Icyo dusaba impande zombi, ni uko bagerageza gukora urugendo rwo kumvikana ku buryo izi manza zarangira. Abafite ubushobozi bucye, tugabasaba ko bumvikana n’abo bagomba kwishyura.”

Akomeza avuga ko ibi bifasha impande zombi kugera ku gikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga.

Ibikorwa byo guhuza abafitanye ibibazo by’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, Association Modeste et Innocent, iri ku bikorera mu mirenge yose y’akarere ka Huye uko ari 14.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu karere ka Huye, Jean Baptiste Mutabaruka avuga ko guhuza impande 2 z’abarebwa n’imanza zaciwe na Gacaca, bifite icyo bivuze.

Ati “Bivuze ikintu kinini cyane, iyo abantu babanye neza bafatanya urugendo rw’ubuzima kandi ntabwo abantu bashobora kwiteza imbere umwe acukurira undi umwobo yifuza ko yawugwamo.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda igaragaza ko, inkiko Gacaca zaciye imanza zisaga miriyoni 2, zirimo iz’imitungo zigera kuri 1 266 632 muri izi, harimo izo mu karere ka Huye zabaye itegeko ntizarangizwa magingo aya zingana na 2491. Izi zirimo kandi 2404 zifite imbogamizi, na 87 zidafite imbogamizi zishobora kurangizwa isaha iyo ari yo yose.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA