AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bamwe mu bahize kwiyamamaza zahinduye imirishyo. Ni bande bazahatana na Paul Kagame ?

Bamwe mu bahize kwiyamamaza zahinduye imirishyo. Ni bande bazahatana na Paul Kagame ?
9-05-2017 saa 19:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6543 | Ibitekerezo

Mu gihe mu Rwanda habura amezi macye ngo habe amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kugeza ubu Perezida Paul Kagame wamaze kwemerera abanyarwanda ko azongera akiyamamaza agahatana n’abandi bifuza kwiyamamaza kuri uyu mwanya, niwe mukandida uhabwa amahirwe menshi yo kongera gutsinda amatora. Abandi bakandida batangaje ko baziyamamaza, bamwe muri bo byamaze no kugaragara ko batazigera bahatana.

Kugeza ubu, ntabwo Komisiyo y’Amatora iratangira kwakira ibyangombwa by’abifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka, ariko hari abamaze gutangaza ko baziyamamaza nta kabuza n’ubwo ntawahamya ko bujuje ibyangombwa bizifuzwa na Komisiyo y’amatora mu Rwanda.

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party), yamaze kugenwa n’iri shyaka rye ko azariserukira mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama. Uyu mugabo tariki 13 Gicurasi 2015 ubwo hari impaka mu bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga, yiyemereraga ko Perezida Kagame yakoze byinshi byiza, ariko akifuza ko yasimburwa akanavuga ko we abona yabishobora. Icyatumaga we n’ishyaka rye baburana, ni uko ngo batiyumvishaga uburyo habura undi umusimbura. Uyu aherutse nanone gutangaza ko abona afite icyizere cyo kuba yatsinda Perezida Kagame, kuko ngo yizeye ko hari abanyarwanda benshi bamushyigikiye. Ntahakana ariko ibikorwa by’iterambere Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda, ndetse ntaranagaragaza ibigwi bye bishobora kuzatuma atorwa.

Padiri Nahimana Thomas na we yagiye akunda gutangaza ko ashaka kwiyamamaza n’ubwo atarashobora kugera mu Rwanda, yivugiraga kenshi ko nta kabuza aziyamamaza kandi ko azatsinda Perezida Kagame. Ubu ariko bisa n’aho yabivuyemo kuko yanavuze ko yabaye Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro agashyiraho n’abaminisitiri bakorana muri iyo Guverinoma.

Uyu mupadiri, n’ubwo agaragaza ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, tariki 22 Ukuboza 2016 yivugiye ko na we ubwe yemera ibigwi bya Perezida Kagame. Yagize ati : "Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu hari ibikorwa bikomeye nanjye nshima. Iyo ni inshingano ye, iyo atabikora nibwo hari kuba hari ikibazo. Ariko ikiruta byose nshima Perezida Kagame, ni uko u Rwanda ubu rutameze nka Siriya, rukaba atari igihugu kivogerwa n’ubonetse wese."

Mpayimana Philippe uherutse gutangaza ko na we aziyamamaza nk’umukandida wigenga, aherutse gutungurana ubwo mu kiganiro n’abanyamakuru yashimangiraga ko azatsinda Perezida Kagame, ariko akavuga ko ari we muntu afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe kubera gahunda nziza yagejeje ku banyarwanda, iterambere ndetse no kuba imvugo ye ijyana n’ingiro. Icyo gihe yahaswe ibibazo, abanyamakuru bamubaza impamvu atakwerura ngo avuge ko amushyigikiye mu matora aho kuvuga ko azahangana na we kandi akarenzaho kuvuga ko azanamutsinda. N’ubu ariko, uyu mugabo aracyahatana avuga ko afite icyizere cyo kuzatsinda amatora.

Jean Daniel Mbanda, umunyarwanda usanzwe aba muri Canada wigeze kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatangaje mu minsi yashize ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda ndetse yari yavuze ko azagera i Kigali kuwa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017. Icyo gihe ntiyaje ahubwo yinyiye mu Rwanda bucece mu kwezi kwa Mata, ariko aza no gutangaza ko ibyo kwiyamamaza yabivuyemo uwo mugambi atakiwukomeje.

Diane Shima Rwigara, ni umwe mu bakomeje kuvugwa cyane muri iyi minsi nyuma yo gutangaza ko nawe aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Uyu ni umukobwa wa Assinapol Rwigara, umunyemari wishwe n’impanuka muri Gashyantare 2015. Kuva yatangaza ko aziyamamaza, yagiye agarukwaho cyane nk’umukobwa wa mbere wari uvuze ko aziyamamaza, ariko impaka ziza kuba ndende ubwo hasohokaga amafoto amugaragaza yambaye ubusa ariko ubu inkomoko yayo ikaba itarigeze imenyekana

Ese aba bazanatana na Kagame babashe kumutsinda ? Undi se we uziyamamaza azabigeraho cyangwa hazabaho gutungurana ?

Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame wari umaze imyaka itatu ari Perezida w’inzibacyuho, yatowe n’abaturage kuva ubwo yemererwa kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka 7, yarangiye muri 2010. Tariki 9 Kanama 2010, Paul Kagame yatorewe manda ya kabiri igomba kuzarangira muri uyu mwaka wa 2017, gusa nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku busabe bw’abaturage bamugaragarije ko bamukunda kandi bifuza ko yakomeza kubayobora indi myaka myinshi, ubu Paul Kagame ni umwe mu bakandida baziyamamaza mu matora yo muri Kanama 2017. Amajwi yagiye agira, agaragaza imbaga y’abamushyigikira uko ingana.

Hari n’imibare kandi ishimangira ko umuntu wese uzahatana na Perezida Kagame ashobora kuzagorwa no kuba yamutsinda. Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera z’umwaka wa 2015, Abanyarwanda bagombaga kwemeza cyangwa bakamagana ko Itegeko Nshinga rihinduka, kugirango bagaragaze amahitamo yabo ku bijyanye no kuba Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza. Abagera kuri 98% batoye "YEGO", bishimangira ko baba baniteguye kumuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Hagendewe kuri iyi mibare, abandi baziyamamaza bashobora kuzagabana amajwi angana na 1.6% by’abanyarwanda bose kuko ari bo batoye "OYA" muri referandumu, bagaragaza ko batifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA