AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ambasaderi wa Koreya y’ Epfo yabwiye ab’ I Rutsiro ko ibyo Abanyakoreya bagezeho nabo babigeraho

Ambasaderi wa Koreya y’ Epfo yabwiye  ab’ I Rutsiro ko ibyo Abanyakoreya bagezeho nabo babigeraho
24-05-2019 saa 09:18' | By Manirakiza Theogene | Yasomwe n'abantu 588 | Ibitekerezo

Kim Eung –Joong, uhagarariye igihugu cye cya Koreya y’Epfo mu Rwanda avuga ko Abanyakoreya y’Epfo bahuye n’ibibazo by’inzara bikomeye akenshi bitewe n’intambara igihugu cyanyuzemo, ngo ariko igihe cyarageze inzara irashira bitewe n’umurava no gukunda igihugu byaranze Abanyakoreya y’Epfo.

Yabibwiye abaturuge bo mu Murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, ubwo hasozwaga umushinga w’imyaka itatu wiswe “Saemaul Zero Hunger Communities” wari ugamije kurandura inzara n’ubukene mu turere twa Nyamagabe, Karongi na Rutsiro.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro biganjemo ababarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe bashimira igihugu cya Koreya y’Epfo cyabatekerejeho kikabazanira umushinga.

Niyonzima Venant, umuhinzi akaba n’umworozi mu Murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro avuga ko kugira ngo babone aho kugurishiriza inka zabo byabasabaga kuzijyana mu isoko rya Ngororero ngo kuko mbere nta soko bagiraga.
Ati “Mbere uyu mushinga wa Zero Hunger utaratwubakira isoko ryiza rya kijyambere twajyanaga inka ku masoko ya Karongi cyangwa Ngororero tuvuye hano muri Rutsiro. Benshi bahitagamo kuzigurisha abamamyi mu nzira batinya gufata urugendo rw’amasaha imvura ibanyagira bajya kugurisha inka zabo. Ubu rero aho twaboneye isoko rya kijyambere kandi rikaba ku muhanda twagize abakiriya benshi, dutanga imisoro neza kandi iwacu hari gutera imbere.”

Iyandemye Jeannette, mu murenge wa Mukura, avuga ko binyuze mu mushinga, bigishijwe guhingira mu materasi, kurorera mu biraro, ndetse no kwizigamira bakorana n’ibigo by’imari biciritse. Ni mu gihe kandi abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe ari bo bahabwaga akazi ko gukora amatarasi n’imihanda umushinga wakoreragamo.

Ku ruhande rw’Igihugu cya Koreya y’Epfo cyatangije uyu mushinga, Kim Eung –Joong, uhagarariye iki gihugu mu Rwanda avuga ko igihe kigeze ngo inzara ihinduke amateka mu Rwanda.

Ati “Koreya y’Epfo ni igihugu abaturage bacyo bahuye n’ibibazo by’inzara bikomeye akenshi biturutse ku ntambara igihugu cyarimo. Umurava no gukunda igihugu by’abaturage ba Koreya y’Epfo byasibanganyije amateka inzara iracika burundu. Uyu munsi rero baturage ba Rutsiro ndabamenyesha ko nimukunda umurimo ndetse mugakunda n’igihugu cyanyu, inzara izashira burundu.”

Goverineri w’Intara y’I Burengerazuba, Munyantwali Alphonse asaba abaturage bo mu turere umushinga wakoreyemo kuzabungabunga neza ibikorwa umushinga usize wubatse.

Guverineri Munyatwari Alphonse

Ati “Bayobozi b’amakoperative rero ntabwo umushinga urangiye, ahubwo uratangiye, ubu nibwo tugiye kureba neza ko ibyo mwigishijwe mu mwaka itatu nibyo mwagejejweho byashinze imizi. Turifuza ko n’abaturage batagize amahirwe yo kugerwaho n’uyu mushinga bagira ibyo babibigiraho kuko kurandura ubukene birashoboka, kurandura inzara birashoboka.”

Nkuko byagaragajwe uyu mushinga “Saemaul Zero Hunger Communities” watewe inkunga na Repubulika ya Koreya y’Epfo, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibiribwa ku isi WFP n’abandi bafatanyabikorwa.

Usojwe umaze imyaka itatu ukorera mu turere twa Nyamagabe, Karongi na Rutsiro, aho watangajiwe mu mwaka wa 2012 urangira mu mwaka wa 2014 nyuma ariko wongera kongererwa igihe uva mu mwaka wa 2016 ukaba wararangiye mu mwaka wa 2018.

Ni umushinga kandi wageze ku banyarwanda ibi 70,000, wubaka amaterasi kuri Hectare 652 uhuguye abahinzi 4,297 ni mu gihe kandi hatewe ibiti bivangwa n’imyaka 407,061


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA