Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adams yatangaje ko guhera kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 imirimo y’ambasade abakozi bayo barayikorera mu ngo.
Ambasaderi Adams yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Mu butumwa yashyize kuri twitter ku mugoroba wo ku wa 15 yagize ati “Ambasade izaba ifunze guhera ejo. Tuzakorera mu ngo mu nyungu z’ibihugu byombi Israel n’u Rwanda. Servise yose ireba ambasade izatangwa. Reka twizere ko ibintu bizasubira mu buryo vuba”.
Uyu mudiplomate ntabwo yatangaje impamvu yatumye iyi ambasade ifata iki cyemezo gusa Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu yasabye inzego z’ubuyobozi ko aho bishoboka serivise zatangirwa mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya corona virus.
Kugeza ubu Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda ivuga ko abamaze gusangwamo iki cyorezo mu Rwanda aria bantu batanu.