AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amatora ya Perezida azatwara asaga 6.600.000.000, Whatsapp na facebook bishobora gufungwa

Amatora ya Perezida azatwara asaga 6.600.000.000, Whatsapp na facebook bishobora gufungwa
25-05-2017 saa 13:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13632 | Ibitekerezo

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, azatwara amafaranga y’u Rwanda asaga 6.600.000.000 aho kuba 5.000.000.000 nk’uko byari byaratangajwe mbere. Ikindi gishya gishobora kuzakorwa mu gihe cy’amatora, ni ugufunga imbuga nkoranyambaga mu gihe Komisiyo y’amatora izaba ibona zikoreshwa mu buryo bushobora kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Ibi byose byagarutsweho mu kiganiro Komisiyo y’amatora yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017, ubwo hasobanurwaga ibijyanye n’imyiteguro y’amatora. Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko imyiteguro y’amatora igeze kure ndetse igeze kuri 90%.

Diane Shima Rwigara, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe, nibo bakandida kugeza ubu bamaze kugeza kuri iyi Komisiyo umushinga wo kwiyamamaza kwabo, nk’abakandida bigenga ubu bakaba baratangiye no gusinyisha ngo babone imikono y’abantu 600 mu gihugu hose barimo 12 byibuze muri buri karere, nka kimwe mu bisabwa umukandida wigenga.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko mu gihe bizagaragara ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu buryo butemewe burimo no kwamamaza abakandida igihe cyagenwe kitaragera, bishoboka ko zazaba zinafunzwe igihe gito ngo zitazabangamira imigendekere myiza y’amatora. Hanakomojwe ku kuba hari abatangiye kwamamaza igihe kitaragera.

Ikijyanye n’ingengo y’imari, amatora azatwara amafaranga y’u Rwanda asaga 6.600.000.000, amwe muri ayo Komisiyo ikaba yaramaze kuyahabwa naho andi bazayongerwa na Leta mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018, ayo akaba angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 1.400.000.000 bazakoresha mu bikorwa byo gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida, guhugura abazatoresha no kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

Biteganyijwe ko tariki 7 Nyakanga 2017 aribwo abakandida bose baziyamamaza bazaba bamenyekanye, hanyuma kwiyamamaza bikazahita bitangira kugeza kugeza tariki 3 Kanama 2017. Kwiyamamaza mbere y’icyo gihe ntibyemewe ndetse nibikorwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bishobora kuzatuma zifungwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA