Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame wizihije isabukuru y’ imyaka 62 avutse yashimiye byimazeyo abana be n’ umugore we Jeannette Kagame avuga ko aribo batuma abasha kuzuza inshingano ze.
Paul Kagame yavutse tariki 23 Ukwakira 1957 avukira mu karere ka Ruhango mu Ntara y’ Amagepfo.
Umukobwa we Ange Ingabire Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2019 yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter yifuriza se Perezida Kagame isabukuru nziza avuga ko nubwo aba afite akazi kenshi bitamubuza kwita ku muryango we.
Ni kuri ubu butumwa Perezida Kagame yakomoje ashimira umuryango we avuga ko umufasha kurangiza neza inshingazo ashinzwe.
Yagize ati “Amagambo ntabwo ashobora gusobanura bihagije uko mbashimira, wowe na mama wawe (ukora byinshi mu kwita ku muryango), birumvikana n’ abasore batatu bakomeye. Mutuma mbasha gusohoza inshingano zange”.
Paul Kagame ni Perezida w’ u Rwanda kuva muri 2000 niwe wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Afite abana bane barimo Ange Ingabire Kagame ari nawe mukobwa wenyine afite akagira n’ abahungu batatu aribo Ivan Cyomoro Kagame, Ian Kagame, Brian Kagame.
Umuryango wa Perezida Kagame uri kumwe n’ umukwe we Bertrand Ndengeyingoma