AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Akari ku mutima wa Uwamurera Salama wangiwe kuba umusenateri ngo ntafite ubunararibonye

Akari ku mutima wa Uwamurera Salama wangiwe kuba umusenateri ngo ntafite ubunararibonye
1er-10-2019 saa 11:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7906 | Ibitekerezo

Uwamurera Salama wo mu ishyaka PDI wangiwe kuba umusenateri kuko adafite ubunararibonye avuga ko yabyakiriye neza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2019 nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Uwamurera Salama wari umaze iminsi 12 atowe n’ ihuriro ry’ imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ngo we na Nkusi Juvenal bazabe abasenateri.

Mu ijwi rituje ry’ umuntu udafite ikibazo Uwamurera Salama yatangarije UKWEZI ko ubwo yamenyaga ko urukiko rw’ ikirenga rwamwangiye kuba umusenateri yumvise nta gihindutse muri we.

Yagize ati “Numvise ntagihindutse muri nge. Iriya nkuru nayakiriye neza nta kibazo mfite. Nta kibazo mfite kuko ni gahunda igomba kubahirizwa. Tugomba kugendera ku mategeko y’ igihugu ntabwo tugomba kugenda inyuma yayo”

Salama Uwamurera usanzwe akora muri One Stop Center mu karere ka Rusizi aho ashinzwe kwandika inyemezabwishyu yavuze ko uburambe abufite kuko amaze imyaka 16 mu kazi, ngo byashoboka ko icyo adafite ari ubunararibonye.

Ati “Uburambe nari mbufite kuko nkora mu nzego z’ ibanze. Mfitemo imyaka 16 n’ ubu ndacyakora, nta kibazo gihari usibye ko ubunararibonye wenda nibwo ntujuje”.

Uwamurera kuri ubu ukora mu karere ka Rusizi yatubwiye ko mbere y’ uko atangira gukora mu karere yari umunyamabanga muri Perefegitura ya Cyangugu.

Umuvugizi w’ Ihuriro ry’ imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda Hon. Christine Mukabunani yatangaje ko ku wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019 bazaterana bagashaka usimbura Uwamurera Salama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA