AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Aho Paul Rusesabagina yafatiwe, ubwenegihugu bwe n’aho atuye byakuruye impaka mu rukiko

Aho Paul Rusesabagina yafatiwe, ubwenegihugu bwe n’aho atuye byakuruye impaka mu rukiko
14-09-2020 saa 13:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10572 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere, Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina arakekwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Abunganira Rusesabagina bagaragaje imbogamizi 3 zigaragaza ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse n’uburyo amategeko y’u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha afite.

Muri izo mbogamizi harimo kuba Rusesabagina atabarizwa muri Kicukiro ahubwo muri Gasabo kuko ahafite inzu, ubundi bakagaragaza ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho ari inama yakoresheje mu bihugu by’u Bubiligi na USA byo bisanga ari uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :

Inzitizi ya 3 ni ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho, umwunganira Me Rugaza David yavuze ko bitandatu bigaragaza ko ari ubufatanyacyaha, aho ngo atigeze akorera icyaha ku butaka bw’u Rwanda.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwagaragaje ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama, bikaruha ububasha bwo kumuburanisha.

Kuba yarubatse i Nyarutarama mu 2004, ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuhubaka no kuhagira ikibanza bitavuze ko ari ho yari atuye ubwo yafatwaga ndetse ko atariho yafatiwe. Ikindi Rusesabagina mu nyandiko mvugo yatangaje ko atuye mu Bubiligi.

Ku nzitizi y’amategeko y’uko hakagombye gukurikizwa ayo mu 2012 bitewe n’igihe ibyaha akekwaho yaba yarabikoreye, ubushinjacyaha buvuga ko byasuzumwa.

Ku bijyanye n’ubwenegihugu, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa atigeze atakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubwunganizi bwo bwavugaga ko mu 1996 kugeza 1999 nta bwenegihugu yagiraga. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ibyaha burega Rusesabagina yabitangiye mu 2008.

Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ingingo zivuguruza inzitizi zatanzwe n’ubwunganizi bwa Rusesabagina, kugeza ubwo inteko y’abacamanza yiherereye ngo isuzume impande zombi.

Nyuma y’umwanya urukiko rwiherereye rusesengura inzitizi z’uruhande rw’abunganira Paul Rusesabagina, mu masaha ya saa saba rwavuze ko rwasanze kuba Rusesabagina yarafatiwe i Nyarugunga kandi atuye mu Bubiligi, urukiko rw’aho yafatiwe rufite ububasha bwo kumuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bityo rwanzura ko iburanisha rikomeza.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA