AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Agahinda k’uwamugajwe n’inkoni yakubiswe muri 2003 azizwa gutora Perezida Kagame

Agahinda k’uwamugajwe n’inkoni yakubiswe muri 2003 azizwa gutora Perezida Kagame
29-08-2021 saa 09:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2359 | Ibitekerezo

Umuturage wo mu Mudugudu wa Murwa mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke uvuga ko yamugajwe n’inkoni yakubiswe muri 2003 azizwa gutora Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu, arasaba ubufasha bwo kuvuzwa.

Uyu muturage witwa Nzasaba Muhammad afite ubumuga bwakomotse ku nkoni yakubiswe mu mwaka wa 2003 azizwa kuba yaratoye Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi aho gutora Nayinzira Jean Nepomuscene.

Uyu Nzasaba Muhammad atuye mu Mudugudu wa Murwa mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yakubitiwe mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana ubwo yari umukozi mu Ifamu y’Inka z’uwitwa Sebadende Innocent.

Avuga ko yakubiswe muri 2003, nyuma mu mwaka wa 2004 afatwa n’uburwayi bw’amayobera bwakuruwe n’izo nkoni yakubiswe bikamuviramo gucibwa ukuguru, abaganga bamubwiye ko n’ukundi kuguru bazaguca ndetse n’amaboko yombi.

Intandaro yo gukubitwa ni uko mu mwaka wa 2003 ubwo habaga amatora ya Perezida wa Repubulika, yatoye Perezida Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, abamukubise bamubwiraga ko yatoye Inkotanyi yagombaga gutora Nayinzira.

Usibye kumukubita byaje kumuviramo ubumuga, Nzasaba avuga ko abo bamukubise banamutwaye amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000Frw).

Mu ijwi ryuje ikiniga avuga ko abayeho mu buzima bushaririye, atunzwe n’umucyecuru w’umugiraneza uri mu kigero cy’imyaka 99, usibye ise umubyara wishakiye undi mugore, Nzasaba ngo ntazi iyo Nyina umubyara witwa Mukarere Seraphine atuye.

Nzasaba avuga ko mbere yakoze uburobyi muri Nyamasheke aza kwerekeza i Kigali mu mwaka wa 2001-2002 aho yaje kuva yerekeza gukorera mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Rweri mu Murenge wa Gahengeri aho yakoreshaga abakozi bakoraga mu ifamu y’Inka z’uwitwa Sebadende Innocent.

Aha i Gahengeri niho yaje gukubitirwa n’abari abakozi mu ifamu ya nyiri Alpha Palace barimo uwo bitaga Zimbabwe ukomoka ku Gisenyi, bamutwaye mu ishyamba ry’ahitwa Runyinya bamubwira ngo ajye kubereke aho abantu bari guhabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa byatanzwe na Kagame.

Ati “Bankubitiraga ko natoye umututsi Kagame nkaba nanze gutora Nayinzira ,barambwiye ngo nindamuka mbivuze bazanyica mveho burundu, uburwayi bwaje maze gukubitwa muri 2004 nibwo amaboko yatangiye kubyimba cyane biza gufata n’amaguru kugenda bikajya binanira”

Akomeza agira ati “abantu bakajya bambwira ngo ni abantu bandoze njya kwivuza mu kinyarwanda biranga mpita ntaha nza mu rugo, Umucyecuru tubana n’abandi bakajya bantera inkunga nkajya kwivuza bigeraho byose biranga banca akaguru bambwiye ko amaguru n’amaboko byose bazabica.”

Nzasaba Muhammad asaba abagiraneza kumufasha akaba yabasha kwivuza cyangwa kubona insimburangingo kuko ahorana ububabare bukomeye kandi abayeho mu buzima bubi.

Avuga ko yifuza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’umubyeyi yagira icyo amufasha by’umwihariko abamuteye ubumuga bakaba bagezwa imbere y’Urukiko.

Inkuru ya Umuseke

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA