AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abo mu muryango wa Kigeli bifuza ko umwami yashyingurwa mu Rwanda ariko biracyari urujijo

Abo mu muryango wa Kigeli bifuza ko umwami yashyingurwa mu Rwanda ariko biracyari urujijo
21-10-2016 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8417 | Ibitekerezo

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2016, umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watangaje ko nyuma yo kuganira bemeranyijwe ko umugogo (umurambo w’umwami) wazanwa ugatabarizwa (ugashyingurwa) mu gihugu cye babifashijwemo na Leta, gusa biracyari urujijo kuko hari ibindi bitarasobanuka neza.

Bamwe mu bagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, batangarije abanyamakuru ko nyuma yo kuganira hagati yabo, bemeranyijwe ko umugogo we wazanwa mu Rwanda akaba ari ho utabarizwa. Gusa hari byinshi bitaremezwa hagati y’abagize umuryango bose, nta n’uramenya icyifuzo umwami yari afite cy’aho yazatabarizwa.

Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama w’umwami Kigeli V Ndahindurwa akaba yanifatanyije n’umuryango we mu nama yo kwiga uko umugogo we wazanwa mu Rwanda, asobanura impamvu akwiye gutabarizwa mu Rwanda yagize ati : "Yimitswe n’Abanyarwanda, ibyago biraza abazungu batuma ahunga u Rwanda akiza ubugingo bwe, ariko ari mu Rwanda nta cyaha yakoreye u Rwanda, ari mu mahanga aho yari nta cyaha yakoreye mu Rwanda, ntacyatuma adatabarizwa mu Rwanda... Nanjye nk’umujyanama we, icyifuzo cyanjye ni uko yatabarizwa mu Rwanda. Habayeho impamvu ituma adatabarizwa mu Rwanda, byambabaza cyane."

Icyakoze uyu muryango uvuga ko utegereje kuvugana n’abandi bagize umuryango wa Kigeli V bari muri Amerika, ndetse bakanakurikirana bakababaza niba nta hantu Umwami yari yarasabye mbere y’uko atanga ko ari ho yazatabarizwa. Kugeza ubu kandi ibijyanye n’amatariki, uko byakorwa n’ibindi bireba iyo mihango ntibiremezwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA