Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abayobozi babiri mu karere ka Kicukiro, barimo Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Ubukungu hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe nawo wo muri aka karere.
RIB ivuga ko Mukunde Angelique usanzwe ari Visi Meya w’akarere ka Kicukiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, hamwe na Higiro Emmanuel usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda.
Aba bayobozi batawe muri yombi nyuma gato yo gutabwa muri yombi kw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho Myiza y’abaturage Ndayisenga Jean Marie Vianney.
Ndayisenga afungiye kuri sitasiyo ya Kimihurura nawe akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’igihugu, RIB ikaba yatangaje ko akurikiranyweho kuba yarafashe amafaranga atamugenewe akayashyira kuri konti ye bwite.