Abayobozi b’ inzego z’ ibanze mu ntara y’ amajyaruguru baravuga ko bagiye kurushaho kunoza imikorere n’ imicungire y’ abakozi mu turere n’ imirenge nyuma y’ uko komisiyo ishinzwe abakozi ba leta imaze icyumweru cyose muri iyi ntara ihugura abayobozi ku nzego zose amategeko agenga imicungire y’abakozi ba leta.
Mu cyumweru cyahariwe abakozi ba leta cyatangiriye mu ntara y’ amajyaruguru kuva taliki 20 Gashyantare kugera 23 /02/2017, Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta yageze mu turere twa Rulindo na Burera no mu mirenge byibura 2 n’ utugari 2 muri utwo turere. Mu byo komisiyo yibanzeho mu kuganiriza abayobozi muri izo nzego harimo amategeko agenga uburyo bashakwa, uko bashyirwa mu myanya, uko bacungwa n’ uburyo bwo guhana abakozi ba leta bakoze amakosa yo mu kazi.
Atangiza ku mugaragaro iki cyumweru mu karere ka Rulindo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta, Madamu Angelina Muganza, yagaragaje ko komisiyo ishinzwe abakozi ba leta ifite inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’ amahame n’ amategeko agenga imicungire y’ abakozi ba leta no kujya inama ku nzego za leta ku mikoreshereze y’ ayo mategeko.
Madamu Angelina Muganza yanasobanuye intego z’ iki cyumweru. Yagize ati : "Ibigamijwe gusobanuka muri iki cyumweru ni ukumenya ngo ese umukozi wa leta ni nde ? Abakozi ba leta barasabwa iki ? Amategeko abagenga ni ayahe ? Kuyubahiriza no kutayubahiriza bigira izihe ngaruka ?"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta, Madamu Angelina Muganza
Nyuma yo guhabwa ibiganiro, aba bakozi bagiye banahabwa umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo. Bimwe mu bibazo byakunze kugaruka bigaragaza ko hari abayobozi koko badasobanukiwe n’ imicungire y’ abakozi ba leta ; aha twavuga nk’ abayobozi badasobanukiwe neza ufite inshingano zo guhana umukozi wa leta ; aho benshi mu bayobozi b’ imirenge bagiye bagaragaza ko bahaye ibihano abakozi batandukanye bo ku murenge nyamara itegeko ritabaha ububasha bwo guhana abo bakozi, kimwe n’ abayobozi b’ ibigo by’ amashuri bagiye batanga ibihano ku barezi kandi itegeko ritabaha uburenganzira bwo guhana abo barezi.
Aha Komisiyo yongeye kwibutsa ko umukozi wa leta wakoze ikosa ryo mu kazi ahanwa n’ umuyobozi wamushyize mu mwanya. Komisiyo yibukije ko gucunga neza abakozi ba leta no kubahiriza amategeko ari ngombwa mu gukumira ibihombo leta ihura na byo mu manza itsindwamo n’ abakozi bayirega.
Mu bindi abakozi bagiriwemo inama n’ ibibazo bijyanye n’ uko abakozi bashyirwa mu myanya aho henshi iyo abakozi banganyije mu bisabwa ngo bahabwe akazi hajya hafatwa imyanzuro itanyuranyijwe n’ amategeko. Bwana Nkurunziza Fernand iyobora ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta yasobanuye uko bikorwa. Yagize ati : "Iyo abakandida babiri banganyije amanota, bareba urusha undi uburambe, iyo banganya uburambe bareba abanganya ubumuga, iyo bombi babufite cyangwa bombi batabufite harebwa ihame ry’ uburinganire, ariko aha ntibisobanuye ko gahabwa umugore ahubwo harebwa mu rwego niba abagore ari bo benshi cyangwa abagabo ari bo benshi bityo abo usanze ari bake akaba ari bo wongera".
Mu bindi bahuguweho harimo uburyo bwo gutanga ibizamini, uburyo bwo guha abakozi umwanya wo kujurira, n’ imikoreshereze y’ urutonde rujyaho abatsinze ntibabone umwanya. Komisiyo yasobanuye kandi uko abakozi ba leta batsinze binjizwa mu kazi, uko barahizwa, ahasobanuwe ko umukozi wanze kurahira ahita yirukanwa.
Mu bindi byasobanuwe kandi harimo amakonji, amashimwe n’ ibindi bigenerwa abakozi ba leta, aho aba bayobozi bibukijwe ko ibi byose aba bakozi bakwiye kubihererwa igihe kandi bakibuka ko umukozi utabibonye yemerewe kubiregera.
Abahuguwe bavuga ko nubwo amwe muri aya mategeko baba bayazi, bakenera gukomerwa kuyahugurwaho usibye ko hari n’ ayo baba batazi. Munyarukato Jean Baptiste umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akarere ka Rulindo yagize ati "Aya mategeko hari abayazi ariko hari n’ abatarayamenya kuko ntabwo abantu bose batangiriye akazi rimwe...nkurikije utubazo twajyaga duhura natwo tugaragaza ko hari aho amategeko atubahirizwaga ari ugushyira abakozi mu kazi, ari uguhana abakozi bakoze nabi, bigaragaza ko hari ingingo zimwe twajyaga tutubahiriza, iyi nama rero iradukanguye twe nk’ abayobozi kuko tutagomba kugira ikintu na kimwe tudaha agaciro mu micungire y’ abakozi ba leta,...tukamenya amategeko kuko arahari ariko tukamenyera no kuyashyira mu bikorwa".
Iki cyumweru cyasojwe n’ inama nyunguranabitekerezo yatumiwemo abayobozi ku rwego rw’ intara n’ uturere hafatwa ingamba zitandukanye zijyanye n’ uburyo amategeko agenga imicungire y’ abakozi ba leta yakubahirizwa uko yakabaye, ndetse na bo bagaragariza iyi Komisiyo bimwe mu bibazo by’ imicungire y’ abakozi ba leta bajya bahura na byo kugirango Komisiyo ibafashe kubishakira umuti.
Madame Angelina Muganza, Umunyamabanga wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta yatanze impanuro y’ uko aya mategeko akwiye kubahizwa abibutsa ko utayubahiriza agomba kubiryozwa. Yagize "Ingingo zose z’ amategeko zikwiye kubahirizwa. Amategeko agira abayishyiraho kandi mu rugendo rwo kuyashyiraho, buri ngingo yose yigwaho ndetse ikanatorwa kuko iyo idatowe ntishyirwaho rero kuba ingingo yaremejwe ikajya mu itegeko iba yaremewe n’ inzego zibishinzwe, rero njyewe cyangwa wowe ntangwa undi nta burenganzira dufite bwo kutubahiriza iyo ngingo, ni yo mpamvu dukwiye kuyubahiriza ndetse utayubahirije akabibazwa".
Iki cyumweru cyahariwe abakozi ba leta kirakomereza mu ntara y’ amajyepfo kuva taliki 27/02 kugera taliki 03/03/2017.
Rene Lambert MUHIRE